RFL
Kigali

Ubutumwa bw'ingenzi mu kwirinda no gukumira Ebola

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/08/2019 10:42
0


Minisiteri y'Ubuzima irashimira abaturage bose uruhare bakomeje kugaragaza kugira ngo dukomeze kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola mu Rwanda. Turusheho gukaza ingamba mu buryo bukurikira:




Twirinde kuramukanya dukorana mu ntoki kuko aribwo buryo bwa mbere wakwanduriramo Ebola ndetse n'izindi ndwara nyinshi harimo Macinya na Kolera.

Karaba intoki buri gihe ukoresheje amazi meza n'isabune cyane cyane mbere yo gutegura amafunguro no kurya, mbere yo kwonsa, uvuye ku musarani, unyuze ku mupaka, nyuma yo gukorera isuku umwana witumye n'igihe cyose ugeze mu rugo mbere yo kugira ikindi cyose ukora;

Mu rwego rwo kurinda ababagana n'abakozi banyu, Ibigo bihuriramo abantu benshi harimo hoteli, resitora, amashuri, insengero, n'ahandi birashishikarizwa kugira aho abantu bakarabira intoki bakoresheje amazi meza n'isabune mbere yo kuhinjira;

Irinde gukora ingendo zitari ngombwa mu duce twagaragayemo Ebola muri Repubulika

Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa ahandi aho ariho hose izaba yagaragaye;

Irinde kunyura ahantu hatari umupaka wemewe kuko byakuviramo ibihano bikomeye harimo gufungwa kandi bikaba byakuviramo kwandura no kwanduza abandi Ebola;

Igihe byabaye amaburakindi ukajya ahantu hagaragaye Ebola, irinde gusuhuza umuntu ukoresheje intoki cyangwa gukora ku matembabuzi ariyo wakwanduriramo Ebola uramutse uhuye n'uyirwaye. Ayo matembabuzi ni ibyuya, amarira, ibimyira, amacandwe, ibirutsi, inkari, amabyi, amashereka, amasohoro n'ubuhehere bwo mu gitsina cy'umugore;

Ihutire gutanga amakuru kuri numero itishyurwa ya Minisiteri y'Ubuzima 114, cyangwa iya polisi 112, inzego z'ibanze zikwegereye cyangwa Umujyanama w'Ubuzima igihe cyose umenye umuntu winj iye mu gihugu avuye mu gihugu kivugwamo Ebola, cyane cyane atanyuze ku mupaka wemewe kugira ngo umufashe kwirinda no kurinda abandi kwandura Ebola;

Irinde gukora ku maraso no ku matembabuzi y'umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola cyangwa wazize urupfu rutazwi, n'ibikoresho yakoresheje kandi wirinde kurya inyama z'inyamaswa zipfishije;

Irinde gukora ku muntu wishwe na Ebola cyangwa kumushyingura kuko gushyingurauwishwe na Ebola bikorwa n'ababishinzwe kandi babihuguriwe ;

Kugira ngo wirinde ko uwagaragayeho ibimenyetso atanduza abandi, ugomba kumuha intera hagati ye n'abandi kugera igihe inzego z'ubuvuzi zemereje ko atanduye virusi ya Ebola agasubira mu bandi;

Ugize umuriro utagabanuka, ihutire kugana ivuriro rikwegereye cyangwa uhamagare inomero itishyurwa 1 14, umenyeshe Umujyanama w'Ubuzima cyangwa Ubuyobozi bukwegereye bagufashe kwisuzumisha hakiri kare;

Irinde kwegera abandi igihe wibonyeho bimwe mu bimenyetso byatuma ukeka ko wanduye Ebola harimo umuriro utagabanuka, kubabara umutwe, gucika intege, kubabara mu ngingo, guhitwa, kuruka, kuribwa mu nda, kuva amaraso mu buryo budasobanutse;

Umuntu wanduye indwara ya Ebola atangira kwanduza abandi gusa igihe yatangiye kugaragaza ibimenyetso by'uburwayi cyane cyane umuriro. Mbere y'uko agaragaza ibimenyetso, ntabwo yanduza.

Umuntu wakize ebola ntiyanduza abandi.

Ukeneye ibisobanuro birambuye ku buryo bwo kwirinda no gukumira Ebola cyangwa wifuza gutanga amakuru kuri Ebola, cyangwa ubundi bufasha, hamagara inomero itishyurwa 114 ya Minisiteri y' Ubuzima cyangwa 112 ya Police y' Igihugu.

Bikorewe i Kigali, kuwa 11 Kanama 2019, ni itangazo ryasinywe na Ministiri w'Ubuzima Diane Gashumba.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND