Ikiganiro mpaka cyari kigeze kure ku bijyanye n'udutanda two gucururizaho mu isoko ry'abagize inteko yo mu karere ka Homa Bay muri Kenya, cyahagaze ubwo umwe mu bagize iyi nteko yahumekeraga hasi agahumanya umwuka muri iyi nzu nk'uko bivugwa n'ibitangazamakuru byaho.
Umwe mu bagize iyo nteko washinjwaga kunutsa aho bagenzi be bateraniye, bivugwa ko yasubije ati: "Ntabwo ari jye. Ntabwo nakora ikintu nk'icyo imbere ya bagenzi banjye" Mu gushaka ko abitabiriye iyo nteko baba bahumetseho gato, Edwin Kakach, umukuru w'iyo nteko, yategetse ko baba bagiye hanze bakaba bafashe akaruhuko gato.
Amakuru anavuga ko yasabye ko bavuye mu karuhuko bazana ibihumuza umwuka ngo "hamere neza". "Muzane iby'impumuro iyo ari yo yose mubona mu biro ibyo ari byo byose...yaba vanilla cyangwa inkeeri, ntabwo dushobora gukomeza kwicara ahantu hanuka".
Ariko uwo musuzi wari wasibanganyije inzu yose bivugwa ko
wari wamaze koroshya mbere y'uko babona ibyo byo guhumuza mu nteko, nuko
ikiganiro mpaka kirakomeza.
TANGA IGITECYEREZO