MTN
Kigali

Benjamin Dube yaririmbye mu kinyarwanda, Mbonyi na Precious baratungurana,..udushya twaranze igitaramo cya True Promises

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/08/2019 10:46
0

Ni ubwa Bishop Benjamin Dube yari ataramiye mu Rwanda, ibintu byamushimishije cyane ndetse agatangaza ko azagaruka. Yaje mu Rwanda atumiwe n'itsinda True Promises rigizwe n'abaturuka mu matsinda atandukanye.



 Uyu muramyi watangije Spirit of Praise yo muri Afrika y'Epfo akunzwe mu ndirimbo zirimo; “You Love Me”, “Ngiyakuthanda”, “He keeps on doing”, “Yiwo Lawa Amandla”, “Bless the Lord”, Bow dawn and worship” n'izindi nyinshi.

True Promises mu gitaramo 'True Worship Live Concert'

Iki gitaramo cyiswe 'True Worship Live Concert' cyabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena, cyaranzwe n'udushya tunyuranye ari natwo tugiye kubagezaho muri iyi nkuru yacu. Twatangiye tuvuga ko Benjamin Dube yaririmbye mu kinyarwanda ndetse Israel Mbonyi na Precious Nina bagatungurana. Ibi ni bimwe mu dushya twaranze iki gitaramo kiza ku mwanya wa mbere mu bitaramo bikomeye True Promises imaze gukora mu mateka yayo. Ni nacyo gitaramo cyahenze cyane aba baririmbyi.

1.Benjamin Dube yaririmbye mu kinyarwanda


Benjamin Dube yaririmbye indirimbo ze zitandukanye aza no kuririmbana na True Promises indirimbo yabo yitwa ‘Mana Urera’, aho Dube yumvikanye aririmba mu Kinyarwanda. Banaririmbanye indirimbo bakoranye itari yajya hanze. Izindi ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye twavugamo; “He Keeps on doing” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 12 mu gihe cy’umwaka imaze ku rubuga rwa Youtube.

Yanaririmbye kandi indirimbo yise “Yiwo Lawa Amandla” yishimiwe mu buryo bukomeye. Twabibutsa ko indirimbo z’uyu mugabo nyinshi zifashishwa mu nsengero zo mu Rwanda n’ahandi; Afite indirimbo yitwa “Thelu’moya” imaze imyaka itandatu ku rubuga rwa Youtube yashyizwe mu Kinyarwanda biba “Mbega urukundo”, “Ketshepile Wena” yahimbwemo “Hariho Impamvu” na Alarm Ministries, n’izindi nyinshi.

2.Israel Mbonyi yatunguranye muri iki gitaramo


Ubusanzwe Israel Mbonyi umuhanzi afatiraho icyitegererezo ni Benjamin Dube. Ku munsi w’igitaramo Benjamin Dube yakoreye mu Rwanda, Israel Mbonyi yagombaga kuba adahari kuko yari kuba yerekeje mu Bwongereza mu bitaramo yatumiwemo. Aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko ababajwe cyane no kuba atazabasha kwitabira igitaramo cyatumiwemo Benjamin Dube ngo bafatanye kuramya Imana.

Icyakora ku munsi w’iki gitaramo, Israel Mbonyi yatunguranye agaragara muri iki gitaramo, ibintu byagaragaje urukundo akunda Benjamin Dube kugeza aho asubika urugendo yari afite kuri iki Cyumweru agahitamo kwitabira igitaramo Benjamin Dube yakoreye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere ku itike yahawe na True Promises yamutumiye.

3.True Promises bapfunduye agaseke k’indirimbo zihariye bamaze iminsi bategura


Akandi gashya kabereye muri iki gitaramo ni uko True Promises yeretse abakunzi bayo ko yari imaze igihe iri kubategurira ‘ibidasanzwe’. Bakigera kuri stage, baririmbye indirimbo zabo nshya zitari zajya hanze ziri mu rurimi rw’icyongereza. Ni indirimbo zikozwe mu buryo bwihariye uzigereranyije n’izo bamenyekaniyeho nka Mana Urera n’izindi. Ibi byagaragaje ko umuziki wabo bamaze gukatisha itike izabafasha kuwugeza mu mahanga.

4. Precious Nina yatunguranye aririmba muri iki gitaramo


Ubusanzwe mu bahanzi n’abaririmbyi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo, ntabwo Precious Nina yari arimo. Abo True Promises yari yatangaje mbere ni; Benjamin Dube, Shekinah Worship Team, Alarm Ministies na Sam Rwibasira. Kuririmba kwa Precious Nina muri iki gitaramo byatunguranye. Yahamagawe kuri stage na Benjamin Dube wavuze ko Precious Nina ari umunyempano itangaje ndetse ngo ni we muhanzi rukumbi azi mu Rwanda.


Benjamin Dube na Precious Nina bamenyaniye muri Amerika mu mpera za 2018 ubwo uyu munyarwandakazi yegukanaga irushanwa mpuzamahanga ryitwa ‘Imba Diaspora’ ry’abanyempano b’abanyafrika baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iri rushanwa, Benjamin Dube ni we wari ukuriye akanama nkemurampaka. Yahawe ibihembo binyuranue birimo n’imodoka nshya ndetse Benjamin Dube ku guti cye amwemerera ko bazakorana indirimbo.

Benjamin Dube yabwiye abari muri iki gitaramo ko Precious Nina ari umukobwa we. Yamuhaye umwanya mu gitaramo atera indirimbo yitwa “ Bow down (finale)”. Iyi ndirimbo uyu mukobwa yayiririmbye anoza neza imiririmbire ahuza na Benjamin Dube, ibintu byanyuze benshi. Basoje kuririmba iyi ndirimbo, bahoberanye.

5. Benjamin Dube yaririmbaga akananyuzamo akabwiriza

Benjamin Dube yerekanye ko ari umuririmbyi akaba na ‘Bishop’ koko dore ko yananyuzagamo akabwiriza. Yavuze ko kuba ari umukozi w’Imana, umubyeyi, umuririmbyi, producer byose yabifashijwemo n’Imana mu rugendo rwose yakoze kugeza n’ubu. Yavuze ko u Rwanda ruhiriwe kuko rufite abakiri bato kandi ko ahazaza ari heza. Ati “Reka ahashize hatubere amasomo ariko kandi dutumbere ejo heza hazaza.”

6. Benjamin Dube yashimiye cyane True Promises yamutumiye abasiyigira urwibutso


Kuba True Promises yaramutumiye ikamufasha gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, byakoze ku mutima wa Benjamin Dube, bituma abasigira urwibutso rw’impano yashyikirije Bonnke Mbonigaba umuyobozi w’iri tsinda, iyo mpana ikaba irimo umupira na album ye. Hejuru y’ibyo banakoranye indirimbo, impano ikomeye ahaye aba baririmbyi.

Ati “Dukeneye gukomeza kuba abizerwa. Tukaba ikiraro ku bandi. Ntabwo nizeye cyane abantu ahubwo ibyanjye byose nabihaye Imana. Imana ishobora gukoresha n’umwana ukiri muto.”

7. Abahanzi b’ibyamamare bitabiriye ku bwinshi iki gitaramo


Keshi mu bitaramo byateguwe n’amatsinda ndetse n’amakorali, usanga haba harimo bahanzi b’ibyamamare bacye, gusa muri iki gitaramo cya True Promises siko byagenze dore ko bitabiriye ku bwinshi, ibyagaragaje ko bakunda cyane Benjamin Dube. Abahanzi b’amazina azwi twabashije kubona muri iki gitaramo harimo; Gaby Kamanzi, Tonzi, Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Yvan Buravan, Aime Uwimana, Brian Blessed n’abandi.

Ibyo gushima no kunenga igitaramo cya True Promises

Mu gusoza iyi nkuru yacu, hari ibyo kwishimira byinshi kuri iki gitaramo aho ku isonga twashimira True Promises yateguye iki gitaramo gikomeye ikagitumiramo umuramyi Benjamin Dube benshi bari bazi kuri Youtube ariko bakaba babashije kumubona n’amaso yabo muri iki gitaramo. Guha stage umuhanzi ukizamuka nabyo ni ibintu byo kubashimira dore ko ikintu nk’iki gikunze kwirengagizwa cyane na benshi mu bategura ibitaramo.


Hano True Promises yabyitwayemo neza dore ko yahaye umwanya umunyempano Sam Rwibasira wa Bethesda Holy church akaririmbira abari muri iki gitaramo bakamwishimira. Guha umwanya uhagije umutumirwa mukuru, akaririmbira abantu atabasondetse, byashimishije benshi dore ko byari biri no mu byo basabye True Promises. Twabibutsa ko Benjamin Dube wari umutumirwa mukuru muri iki gitaramo, yamaze isaha irenga kuri stage. Uyu muhanzi kandi yagaragaje kwicisha bugufi ndetse arashimirwa umutima afite muri we wo gushyigikira abanyempano.


Icyakora hari n’icyo twanenga aba baririmbyi aho basoje igitaramo batinze abantu bamwe barambiwe dore ko igitaramo cyatangiye saa cyenda z’amanywa zirenzeho indi minota kigasozwa saa tatu n’indi minota, ibisobanuye ko igitaramo cyamaze amasaha 6. Bijyanye n’ahantu igitaramo cyabereye i Rusororo, True Promises batinze gusoza dore ko na bamwe mu bari muri iki gitaramo babibagaragarije bagataha kitarangiye.

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y'IKI GITARAMO

IHERE IJISHO AMASHUSHO Y'UKO IKI GITARAMO CYAGENZE


AMAFOTO: Evode Mugunga-Inyarwanda Art Studio

VIDEO: Cecile Uwamaliya-Inyarwanda Tv








Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND