RFL
Kigali

Umunyamakuru Joe Kubwimana yasohoye indirimbo ‘Nimuvuze Impundu’ yakoranye na Theo Bosebabireba

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/08/2019 19:13
0


Umunyamakuru wa RBA ishami rya Rubavu Joe Kubwimana yashyize hanze indirimbo nshya ‘Nimuvuze impundu’ yakoranye na Theo Bosebabireba. Muri iyi ndirimbo yasohotse ku wa gatanu tariki 9 Kanama 2019, aba bahanzi bombi baririmbamo amagambo y'ishimwe.



Muri iyi ndirimbo Theo Bosebabireba aterura inyikirizo agira ati“Nimuvuze impundu n’amajwi arenga mushimire Uwiteka ku byo yakoze byose ni we ukwiriye icyubahire iteka ryose” Joe Kubwimana amwikiriza nawe ashimangira ibyiza Imana yakoreye aba kera bigatuma bagera ku ntsinzi avuga ko aribyo bikwiriye kubera benshi inzira nziza ndetse n’umwanya mwiza wo kuyishimira.


Joe Kubwimana yatangarije Inyarwanda.com iby’urugendo rwe mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, impamvu yamuteye gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba ashimangira ko yizeye imbaraga ndetse no gufashwa bizaturuka kuri iyi ndirimbo bakoranye bakayita 'Nimuvuze impundu'.

Yagize ati” Iyi ndirimbo nayikunze tugitangira kuyikora kuko uyu mugabo Theo ndamwubaha cyane muri iyi career (uyu mwuga) arabizi yatangiye kera tumufana turi abana bato twese dufashwa n’indirimbo ze kandi ndizera ko mvuze gutyo ntawanyomoza keretse utaramumenye ariko twese turabizi.

Theo rero twarahuye Imana iradufasha turaganira cyane dukurikizaho igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, twayise Nimuvuze Impundu kuko tuzi ko hari byinshi Imana yakoze henshi habi yadukuye ku buryo twakabaye dufite amashimwe tudahisha inyuma y'imigongo yacu tuyima Imana. Abanyarwanda mbatuye iyi ndirimbo kuko iri no mu ndirimbo nzi neza ko igiye kumpa imbaraga ndetse nizeye ko izafasha benshi”.

Joe Kubwimana yakomeje avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba agiye gutangira gutekereza ku gitaramo ashaka gukora ariko kikazaba ari igitaramo gikomeye kirimo na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bazwi muri izi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NIMUVUZE IMPUNDU' YA JOE KUBWIMANA FT THEO BOSEBABIREBA

Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND