RFL
Kigali

Nyuma y'igihe kinini atagaragara muri filime Gasasira ukunze gusetsa benshi agarutse mu yitwa 'Sabizeze'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/08/2019 19:23
1


Gasasira Jean Pierre ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda ukunda gukina asetsa cyane, kuri ubu uyu mukinnyi utaherukaga kugaragara muri filime nyarwanda yongeye kugaruka mu mwuga we aho yatangiye gukina muri filime yitwa 'Sabizeze'.



Gasasira Jean Pierre yamenyekanye cyane muri filime nyarwanda nka Filime Akataramagara, Kanyoni, Ndi Amahe, Kigali si Kigoma, Seburikoko yakinnyemo ari 'Umuyobozi wa Gatoto' n'izindi. Yari amaze igihe atagaragara muri sinema nyarwanda, none ubu yamaze kugaruka aho ari kugaragara muri filime yitwa 'Sabizeze' azakinamo ari umukinnyi w'imena.

Sabizeze ni filime nyarwanda igizwe n'uduce dutandukanye kandi twose twakinywemo n'uyu mukinnyi afatanyije n'abandi barimo Irakoze Sonia ukunze kugaragara mu mavidewo y'abahanzi nyarwanda ndetse n'umunyarwenya Selt ubarizwa muri Zuby comedy aho aba bose bazajya bagaragara mu duce tw'iyi filime.


Gasasira Jean Pierre agaragara muri iyi filime

Mu kiganiro Gasasira Jean Pierre yagiranye na Inyarwanda.com yadutangarije ko yari amaze iminsi ataboneka ariko kuri ubu akaba yongeye kugaruka mu ruhando rwa sinema aho agiye kujya agaragara muri iyi filime 'Sabizeze' izajya inyuzwa ku rubuga rwa Agasoro Tv.

Yagize ati: "Nagiye mpura n'abakunzi banjye benshi bansaba ko nagaruka muri sinema n'ubwo twari twahuye n'imbogamizi zo kubura aho twanyuza ibihangano byacu ariko ubu nababwira ko nagarutse kuko nabonye aho nzajya mpurira n'abakunzi banjye cyane."

Yunzemo ati "Aha rero nta handi ni ku Agasaro Tv kandi ndabizeza kuzajya mudukurikirana cyane ndetse mugakomeza no kudushyigikira nk'uko mubihorana." Gasasira Jean Pierre yasoje ashimira abakunzi ba filime nyarwanda mu ruhare bagira anabasaba ko baruhorana nk'uko bisanzwe.


Irakoze Sonia nawe agaragara muri iyi filime 'Sabizeze'

REBA HANO IGICE CYA MBERE CYA FILIME SABIZEZE


REBA HANO IGICE CYA KABIRI CYA FILIME SABIZEZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwera claie8 months ago
    Gasasira numukinnyi mwiza arko kubwamakosa agirira umuryango we .ndavuga umugore we numwana (ex wife) bituma numva ntanamureba .haraho umwana we yagiye mubitara ntamugereho kugeza ubwo umwana basanga yaragize ihungabana kubera kutabona se.nukuri nakure areke kuba umubyeyi gito. mushaka Ibirenze ibi mwashaka umugore we kuri 0783102829.numukinnyi utabereye urwanda





Inyarwanda BACKGROUND