RFL
Kigali

Dusenge Honoré mu ndirimbo nshya yicujije icyatumye atumvira ababyeyi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2019 15:48
0


Umuhanzi Dusenge Honore ukoresha izina rya Honore, yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise “Ndicuza”, avugamo uburyo atumviye inama z'ababyeyi n'abandi bigatuma yishora muri byinshi byatumye aba iciro ry'imigani hirya no hino.



Yatangarije INYARWANDA, ko indirimbo “Ndicuza” ari inkuru mpamo y’ubuzima bwe aho yataye umuryango we yanga kumvira inama z’abakuru bamugiraga inama.

Avuga ko igihe cyageze akicuza ko yirengagije kumvira abakuru. Ati “Rero indirimbo nayanditse nkurikije ukuntu natangiye gusabiriza umuhisi n’umugenzi ntagira aho kurara kubera inzoga n’isindwe ridashira mba ruvumwa ku karubanda naje kwicuza.”

Dusenge ashima Imana n’abandi bamufashije akagaruka mu murongo w’ubuzima. Agira inama urubyiruko yo kumvira inama z’ababyeyi kugira ngo bazabashe kubaho ubuzima bufite intego.

Ati “Ndangira inama urubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso mbi nk’ubusinzi, ubusambanyi, urugomo, ubujuru n’ibindi nk’ibyari byarambase ngasigara ntagira n’urwara rwo kwishima. Ariko ubu namenye Yesu Kristo ankiza iyo ngoyi nari nariyambitse.”

Muri iyi ndirimbo “Ndicuza”, Honore aririmba agira ati “…Narabwiwe sinumva. Ndahanurwa sinumvira mumbabarire…kutumvira birangarutse iyo numvira ntibyari kumbaho,"

Iyi ndirimbo yakorewe muri V-Record(S4DM) ikorwa na Justin Pro.

Dusenge ni umusore w’imyaka 33 wiyemerera ko yamaze imyaka irenga 20 akoresha ibiyobyabwenge. Yize amashuri abanza kuri EPA, ayisumbuye yiga Eto’o Muhima asoza mu 2000.

Ubuzima bwe abugabanyamo ibice bibiri, akiri umwana muto ndetse n’ubuzima yabayemo amaze kubura ababyeyi be ku myaka 14 y’amavuko.


Dusenge Honore yashyize ahagaragara indirimbo yise "Ndicuza"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NDICUZA" YA HONORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND