Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2019 ni bwo habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Stade y’imikino y’amaboko ya Kigali Arena. Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kwiha gukora neza muri byose vuba kandi ibintu binoze, ndetse akomoza ku kintu cy’uko kugira ngo ube igihangange biva mu bikorwa, avuga ko n’u Rwanda ruzaba igihangange.
Umuhango wo gutaha iyi stade wabaye kuri uyu wa Gatanu,
witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zose barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Kagame wari n’umushyitsi
mukuru, Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari
Espérance, Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi n’abandi batandukanye bari
bitabiriye.
Perezida Kagame mu ijambo rifungura Kigali Arena ku mugaragaro, yashimiye abayubatse, avuga ko bagaragaje ubuhanga no gukora ibintu byiza mu gihe gito. Yashimiye Abanyarwanda bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi stade, kuko ingengo y’imari yayigiyeho yaturutse mu bikorwa byabo.
Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko ijambo ‘Giants’ risobanura ‘ibihangange’ avuga ko kuba u Rwanda rushobora kubaka ibikorwaremezo nk’iyi nyubako ari uko ari igihugu cy’igihangange, bityo ko nabo bagomba kubikoresha bakazavamo ibihangange.
Kigali arena
Perezida Kagame yavuze ko Kigali Arena izajya ifasha abayireba ku bwiza, abayikiniramo bakishima ariko ko intego yayo ya mbere ari iyo kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Africa mu mukino wa Basketball bashobore kuhitoreza, kuhakinira, kuhatsindira, nk’uko babizi mu Rwanda.
Mu gufungura iyi stade, habaye imikino ibiri ya shampiyona ya Basketball igeze mu cyiciro cya Playoffs, aho mu bakobwa, The Hoops yakinnye na APR naho mu bagabo ni REG na Patriots.
REBA HANO MU NCAMAKE UKO UYU MUHANGO WAGENZE
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango wo gutaha Kigali Arena
Kigali Arena yatashywe ku mugaragaro
Bayitaha APR BBC yahise itsinda 56 kuri 52 ya The Hoops RwandaMu bagabo Patriote nayo yatsinze REG 67 kuri 58
TANGA IGITECYEREZO