RFL
Kigali

VIDEO: Ihere ijisho incamake y'umuhango wo gutaha Kigali Arena witabiriwe na Perezida Kagame

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/08/2019 22:01
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2019 ni bwo habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Stade y’imikino y’amaboko ya Kigali Arena. Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kwiha gukora neza muri byose vuba kandi ibintu binoze, ndetse akomoza ku kintu cy’uko kugira ngo ube igihangange biva mu bikorwa, avuga ko n’u Rwanda ruzaba igihangange.



Umuhango wo gutaha iyi stade wabaye kuri uyu wa Gatanu, witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zose barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Kagame wari n’umushyitsi mukuru, Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi n’abandi batandukanye bari bitabiriye.


Perezida Kagame mu ijambo rifungura Kigali Arena ku mugaragaro, yashimiye abayubatse, avuga ko bagaragaje ubuhanga no gukora ibintu byiza mu gihe gito. Yashimiye Abanyarwanda bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi stade, kuko ingengo y’imari yayigiyeho yaturutse mu bikorwa byabo. 

Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko ijambo ‘Giants’ risobanura ‘ibihangange’ avuga ko kuba u Rwanda rushobora kubaka ibikorwaremezo nk’iyi nyubako ari uko ari igihugu cy’igihangange, bityo ko nabo bagomba kubikoresha bakazavamo ibihangange.


Kigali arena

Perezida Kagame yavuze ko Kigali Arena izajya ifasha abayireba ku bwiza, abayikiniramo bakishima ariko ko intego yayo ya mbere ari iyo kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Africa mu mukino wa Basketball bashobore kuhitoreza, kuhakinira, kuhatsindira, nk’uko babizi mu Rwanda.

Mu gufungura iyi stade, habaye imikino ibiri ya shampiyona ya Basketball igeze mu cyiciro cya Playoffs, aho mu bakobwa, The Hoops yakinnye na APR naho mu bagabo ni REG na Patriots.

REBA HANO MU NCAMAKE UKO UYU MUHANGO WAGENZE



KagamePerezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango wo gutaha Kigali Arena


Kigali Arena yatashywe ku mugaragaro


Kigali arenaBayitaha APR BBC yahise itsinda 56 kuri 52 ya The Hoops RwandaPatrioteMu bagabo Patriote nayo yatsinze REG 67 kuri 58


Ange Kagame n'umugabo we bitabiriye uyu muhango





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND