RFL
Kigali

Urubuga rwitwa www.mdgrou.com rwahananuye ibiciro ku barugana bifuza ko ibyo bakora bimenyekana

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:13/08/2019 12:46
0


Abatura Rwanda bifuza kugurisha, kugura, gukodesha amazu n’ibibanza bahawe poromosiyo y'amezi 3 bamamariza ku rubuga www.mdgrou.com rucururizwaho.




Inzu igurishwa, inzu ikodeshwa, ikibanza kigurishwa ni byo byagenewe amahirwe ya promotion mu gihe cy'amezi atatu, bene byo bemerewe kubyamamaza ku rubugawww.mdgrou.com rwabigize umwuga mu kuranga amazu. Ni urubuga rugenzurwa n'ikigo Multi Design Group Ltd, ari nacyo gishinzwe kurucunga umunsi ku munsi.


Multi Design Group Ltd, ni sosiyete y’ubucuruzi isanzwe itanga serivisi zitandukanye zirimo kugena agaciro k’imitungo itimukanwa, amazu n’ibibanza, gucunga imitungo itimukanwa nk'amazu y'ubucuruzi, n'ayo guturwamo, gukora no gucunga imishinga no gushakira abaguzi n’abapangayi abafite ibibanza cyangwa amazu agurishwa n’akodeshwa.

www.mdgrou.com ni urubuga rwa rusange buri wese yacururizaho, rumaze kumenyekana no gukundwa n'abatari bacye mu Rwanda, ruhuza abakiriya bagura, abakodesha n’abafite imitungo itimukanwa igurishwa cyangwa se ikodeshwa, rukaba ari isoko rusange igamije guhaza ibyifuzo by’abantu bifuza ibijyanye n'amazu bakamenya ibiciro bifashishije interineti, mu buryo bwizewe kandi mu gihe gito.

Uru rubuga mu gihe gito kingana n’iminsi 45 rumaze rufunguye amarembo ku mugaragaro rumaze kugira abarusura benshi ku munsi, hasomwa paji 5,000 zarwo byibura ku munsi, byitezwe ko abantu barusura n'abarukoresha bazagenda biyongera umunsi ku munsi bitewe n'ubunararibonye na serivise nziza zitangirwaho. Multi Design Group Ltd, ikaba yateguye promotion ku bashaka gukorana nayo mu kwamamaza ibikorwa bya bo ku buntu izamara igihe cy'amezi atatu.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu ku giti cye ahabwe ububasha bwo kwamamaza inzu cyangwa ibibanza bye kuri uru rubuga yasabwaga kubanza gufunguza konti ku rubuga, akishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu y'ifatabuguzi ry’ukwezi, akanishyura amafranga magana atanu y’u Rwanda kuri buri munsi inzu cyangwa ikibanza igicuruzwa cye kizamaraho. Ni mu gihe kwiyandikisha no kwishyura umuntu abikorera aho yaba ari hose kandi mu gihe icyo ari cyo cyose, hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money ku murongo w'itumanaho uwo ari wo wose ukoreshwa mu Rwanda.


Abakomisiyoneri kimwe n’abandi bantu bagiye bafite imitungo bashaka kugurisha no gukodesha, barashishikarizwa kudacikanwa n'aya mahirwe ya promotion bakiyandikisha bagakorana n'iri soko rigari ryo kuri murandasi na cyane ko bijejwe yuko bazaryoherwa n’ubudasa uru rubuga rwa www.mdgrou.com rubafitiye. 

Akarusho ni uko abazashyiraho ibicuruzwa muri cyo gihe bazagira amahirwe yo kwamamarizwa amazu yabo kugira ngo abonwe na benshi nta kiguzi baciwe. Akarusho bafite kandi ku basura urubuga ni uko ishakiro ryabo ryoroshye, aho ushobora gushaka umutungo ugendeye ku karere wifuza, ku biciro by’umutungo, ku cyiciro cy’umutungo ushaka bityo bikaba byakorohereza akazi ko guhitamo no gushaka ibyo ukeneye.

Ikindi kandi ni uko ubaye ibyo wifuza utabibonye ku rubuga uba ufite amahirwe yo gutanga icyifuzo cy’inzu cyangwa ikibanza ushaka bakabigushakira. Basoje bagira bati "Turashimira abantu batugiriye icyizere tugakorana tunashishishikariza abantu muri rusange gusura no gukoresha urubuga rwacu kuko bazahakura byinshi byiza mu Rwanda hose ku giciro cyiza."







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND