Iteka usanga abantu bahuje imiterere cyangwa ibyiyumvo hari igihe baba bari kumwe bakaganira ibintu bahuriyeho ariko bifite aho bihuriye n’abo badahuje imiterere.
Urugero nk’abasore n’abagabo bashobora kugira amatsiko
y’ibyo abagore n’abakobwa baganira iyo bahuriye ahantu hamwe cyangwa ahandi
baganira ku bintu bimwe cyangwa ibindi. Ibyo bintu rero ni ibi bikurikira
1.Abasore
Iki cyonyine gitwara uruhande runini cyane mu biganiro
by’abakobwa. Kimwe n’uko aho abasore bahuriye bakunze kuvuga ku nkumi, ni nako
abakobwa bahuye bavuga ku basore kuko ni ho akenshi agatima kaba kari. Bavuga
ku bijyanye n’imiterere yabo, imyitwarire yabo ndetse n’ibindi bibanda ahanini
ku rukundo.
Si abahungu gusa barya, n’abakobwa bararya kandi
banakunda ibiryo cyane nubwo abenshi babihisha burya. Iyo badahuye bavuga indyo
nshya cyangwa udushya bakoze mu guteka, bavuga ibiryo bariye cyangwa ibyo
bashaka kuzarya
bagaterana amatsiko byanashoboka bakabiteka
bagatandukana babiriye.
3.Imihango
Birashoboka ko hari umuntu wanga iri jambo rikaba
rikoreshejwe mu nkuru. Nta kirenze, niko yitwa ntituri buze guhimba amazina
hano! Ku mugore n’umukobwa wese iyo ava akagera inzozi ze mbi ziba imihango,
gusa uko byagenda kose si mibi kuko ni uburyo bwihariye bw’imiterere yabo
ndetse no kozwa kw’imyanya yabo yihariye n’ubwo
abenshi mu gihe cyabo baba batamerewe neza kuko hari abababara
bikabije muri icyo gihe. Rero iyo bahuye, usanga baba
baganira ku bijyanye n’imihango babazanya niba na bagenzi
babo bababara nkabo, imiti bakoresho ngo byorohe,
ubwoko bw’ibikoresho by’isuku bakoibiyishakimikiyeho
4.Imibonano mpuzabitsina n’ibiyishakimikiyeho
Buri kiremwamuntu kigira inshuti magara baganiraho
byose cyangwa byinshi mu bwisanzure no ku bijyanye n’imiterere karemano. Rero
n’abagore nta mwihariko urenze bagira kuri ibi kuko ni abantu nabo. Bavugana
byinshi ku bijyanye n’urwego rw’imikorere yabo mu gitanda, uko wakurura
umugabo, uko wamunezeza n’ibindi baziranyeho.
5.Abagore
Yego, abagore bavuga abagore! si ukuvuga ko ‘Bagira
amagambo’ nk’uko abenshi bakunze kubivuga, ariko nta rindi jambo nanone turi
burisimbuze! Ukuri guhari ni uko abagore bavuga abandi bagore, nushaka ahari
abagore uhashyire
abakobwa. Bashobora kuvuga uburyo abandi bagore
bambara, basa, bateye, bitwara, bavuga n’ibindi by’abagohazaza
6.Ejo hazaza
Ubu wasanga hari uhise yibaza impamvu iki kije mu
myanya y’inyuma! Ni uko atari cyo kiganiro cya mbere abagore bagirana. Nabo ni
ibiremwamuntu kandi bagira inzozi ndetse n’intumbero kuko nta wutifuza
iterambere ry’ubu cyangwa ejo hazaza he n’abe. Abagore nabo cyangwa abakobwa
iyo bahuye mu byo baganira hazamo ejo hazaza, bagateganyiriza iminsi ya nyuma
y’uyu muImideri
7.Imideri
Abagore benshi bibera mu by’imideri kurusha abagabo.
Bivuze ngo ibiganiro by’imyenda bibaryohera cyane kuko abenshi aba bahuje
intekerezo, bavuga ku myambaro igezweho, uko yambarwa n’ibiyanye mu
myimyidagaduro
8.Filimi n’imyidagaduro
Abagore cyangwa abakobwa bahuriye hamwe usanga baba
bavuga ku byamamare bakunda, filime nshya, udu series n’indirimbo zigezweho
cyangwa bakunda. N’abagabo barabiganira kandi cyane si igitangaza ku mpande
zombi cyane ko bo bongeraho n’imipira n’akakipe bafana.
TANGA IGITECYEREZO