RFL
Kigali

Ibintu abagore n’abakobwa bakunda kuganiraho iyo bahuye byamenyekanye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/08/2019 16:35
1


Iteka usanga abantu bahuje imiterere cyangwa ibyiyumvo hari igihe baba bari kumwe bakaganira ibintu bahuriyeho ariko bifite aho bihuriye n’abo badahuje imiterere.



Urugero nk’abasore n’abagabo bashobora kugira amatsiko y’ibyo abagore n’abakobwa baganira iyo bahuriye ahantu hamwe cyangwa ahandi baganira ku bintu bimwe cyangwa ibindi. Ibyo bintu rero ni ibi bikurikira

1.Abasore

Iki cyonyine gitwara uruhande runini cyane mu biganiro by’abakobwa. Kimwe n’uko aho abasore bahuriye bakunze kuvuga ku nkumi, ni nako abakobwa bahuye bavuga ku basore kuko ni ho akenshi agatima kaba kari. Bavuga ku bijyanye n’imiterere yabo, imyitwarire yabo ndetse n’ibindi bibanda ahanini ku rukundo.

 2.Ibiryo

Si abahungu gusa barya, n’abakobwa bararya kandi banakunda ibiryo cyane nubwo abenshi babihisha burya. Iyo badahuye bavuga indyo nshya cyangwa udushya bakoze mu guteka, bavuga ibiryo bariye cyangwa ibyo bashaka kuzarya

bagaterana amatsiko byanashoboka bakabiteka bagatandukana babiriye.

3.Imihango

Birashoboka ko hari umuntu wanga iri jambo rikaba rikoreshejwe mu nkuru. Nta kirenze, niko yitwa ntituri buze guhimba amazina hano! Ku mugore n’umukobwa wese iyo ava akagera inzozi ze mbi ziba imihango, gusa uko byagenda kose si mibi kuko ni uburyo bwihariye bw’imiterere yabo

ndetse no kozwa kw’imyanya yabo yihariye n’ubwo abenshi mu gihe cyabo baba batamerewe neza kuko hari abababara

bikabije muri icyo gihe. Rero iyo bahuye, usanga baba baganira ku bijyanye n’imihango babazanya niba na bagenzi

babo bababara nkabo, imiti bakoresho ngo byorohe, ubwoko bw’ibikoresho by’isuku bakoibiyishakimikiyeho

4.Imibonano mpuzabitsina n’ibiyishakimikiyeho

Buri kiremwamuntu kigira inshuti magara baganiraho byose cyangwa byinshi mu bwisanzure no ku bijyanye n’imiterere karemano. Rero n’abagore nta mwihariko urenze bagira kuri ibi kuko ni abantu nabo. Bavugana byinshi ku bijyanye n’urwego rw’imikorere yabo mu gitanda, uko wakurura umugabo, uko wamunezeza n’ibindi baziranyeho.

5.Abagore

Yego, abagore bavuga abagore! si ukuvuga ko ‘Bagira amagambo’ nk’uko abenshi bakunze kubivuga, ariko nta rindi jambo nanone turi burisimbuze! Ukuri guhari ni uko abagore bavuga abandi bagore, nushaka ahari abagore uhashyire

abakobwa. Bashobora kuvuga uburyo abandi bagore bambara, basa, bateye, bitwara, bavuga n’ibindi by’abagohazaza

6.Ejo hazaza

Ubu wasanga hari uhise yibaza impamvu iki kije mu myanya y’inyuma! Ni uko atari cyo kiganiro cya mbere abagore bagirana. Nabo ni ibiremwamuntu kandi bagira inzozi ndetse n’intumbero kuko nta wutifuza iterambere ry’ubu cyangwa ejo hazaza he n’abe. Abagore nabo cyangwa abakobwa iyo bahuye mu byo baganira hazamo ejo hazaza, bagateganyiriza iminsi ya nyuma y’uyu muImideri

7.Imideri

Abagore benshi bibera mu by’imideri kurusha abagabo. Bivuze ngo ibiganiro by’imyenda bibaryohera cyane kuko abenshi aba bahuje intekerezo, bavuga ku myambaro igezweho, uko yambarwa n’ibiyanye mu myimyidagaduro

8.Filimi n’imyidagaduro

Abagore cyangwa abakobwa bahuriye hamwe usanga baba bavuga ku byamamare bakunda, filime nshya, udu series n’indirimbo zigezweho cyangwa bakunda. N’abagabo barabiganira kandi cyane si igitangaza ku mpande zombi cyane ko bo bongeraho n’imipira n’akakipe bafana.

Src: seduction-positive.fr





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUGIRIHIRWE Emelien 4 years ago
    Mwatekereje neza muzakore ubushakashatsi natwe nibyo turimo





Inyarwanda BACKGROUND