RFL
Kigali

Umuntu uzabyara umuhungu azahembwa bishimishije

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/08/2019 12:11
0


Umuyobozi ushinzwe umurenge wo mu Majyepfo y'igihugu cya Pologne yemereye igihembo undi muryango uzabyara umuhungu.



Mu myaka hafi 10 ishize hamaze kuvuka umwana w'umuhungu umwe kuri uwo murenge. Umurenge wa Miejsce Odrzanskei urimo amazu atarenze ijana. Ni umurenge wubatse ku butaka bw'ubuhinzi, ahantu heza ho kurerera abana. Ariko ubu abana bo muri uwo murenge ni abakobwa gusa.

Kuva umuhungu wa nyuma avutse, hamaze kuvuka abakobwa 12. Icyo kibazo kidasanzwe cyamenyekanye ubwo abo bakobwa basabaga umukorerabushake uzimya imiriro wo muri uwo murenge kubaha imyitozo.

Itsinda ryabo ryatangiye gutsinda amarushanwa yo mu karere bituma abanyamakuru n'impuguke bagira amatsiko yo kubakurikirana. Umukuru w'ako karere, Rajmund Frischko, aravuga ko umuhungu uzavuka azahabwa igihembo gishimishije. Hari n'igiti cyo mu bwoko bwa oak kizahabwa izina rye.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND