RFL
Kigali

Igisubizo ku bazahajwe n’indwara y’ibishishi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/08/2019 14:02
0


Ibishishi cyangwa se Ibiheri byo mu maso (acne vulgaris) ni indwara ikunze kwibasira uruhu cyane cyane mu isura, aho itera gufungana k’utwenge duto tw’uruhu (tumwe ubona tuba turimo ubwoya) ndetse n’imvubura zisohora amavuta yo ku ruhu.



Akenshi utu twenge twifunga bitewe n’uturemangingo tw’uruhu twapfuye ntitubashe gusohoka ndetse n’amavuta menshi aba asohoka mu ruhu.Ibi biheri bishobora kuza biherekejwe no kubyimbirwa cg se kutabyimbirwa cg bikaba byaza byose bivanze, akenshi ibi biheri biza mu maso, gusa bishobora kuza mu mugongo cg se mu gatuza.

Ese yaba iterwa n’iki ?

Ibiheri byo mu maso cg se ibishishi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye,muri zo twavugamo nka :

Ikorwa ku rugero ruri hejuru rw’amavuta yoroshya uruhu (sebum).

Bagiteri zizwi nka, Propionibacterium acnes ubusanzwe ziba ku ruhu, gusa iyo zibaye nyinshi byatera ibishishi.

Gufungana k’utwenge tw’uruhu.

Kwiyongera kw’imisemburo nka testosterone, cyane cyane mu gihe cy’ubugimbi (guhera ku myaka 15).

Ese iyi ndwara irangwa n’iki ?

Iyi ndwara akenshi igaragazwa n’ibiheri bibyimbye, bishobora kuzana amazi cg se bikaba byumye, hari n’igihe bizamo amashyira. Bishobora kuza biryana cg se wumva wabishima cyane. Ahanini bikunze kuza mu bice bibonekamo utwenge tw’ubwoya twinshi, nko mu maso, mu mugongo no mu gatuza.

Ni kenshi uzasanga abantu benshi barwaye iyi ndwara bagana amavuriro atandukanye,ndetse bakanahabwa imiti itandukanye, yaba iyo kwisiga cyangwa se iyo kunywa, ariko bikanga bikananirana.

Ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu bimera zikaba zikoreshwa ku rwego mpuzamahanga,izi nyunganiramirire rero zikaba zikamura biriya biheri,zikica udukoko dutera iyi ndwara,zikaringaniza imisemburo,ndetse zigatuma n’uruhu rusa neza,bityo ya mabara y’umukara asigara ku ruhu, agashiraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND