Umuramyi Arsene Tuyi uri mu bahanzi ba Gospel bari kuzamuka ariko bari kwigarurira imitima ya benshi wakunzwe mu ndiirimbo ‘’Amagufwa yumye’,’’ Umujyi w’amashimwe’, ‘ Waramutse Rwanda’ yafatanyije na Israel mbonyi ndetse n'izindi nyinshi, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya 'Yarazitsinze'.
Tuyiringire
Arsene wamenyekanye nka Arsene Tuyi ni umuramyi wakunzwe n'abatari bacye kubera
ibihangano bye benshi bisangamo. Amenyerewe mu bitaramo ngarukamwaka yise 'Pentecost
Hymn'.
Arsene tuyi mugitaramo '' Icyaremwe gishya'' aherutse gukora
Kuri ubu yasohoye indirimbo nshy yise ‘Yarazitsinze’’ yumvikanamo ubutumwa aho aba ahamya neza ko intambara zose abantu barwana
nazo Imana yazitsinze kuko abantu barwana urwo yamaze gutsinda. Ni indirimbo
yasohotse mu buryo bw’amajwi (audio).
Muri
iyi ndirimbo yumvikana aririmba ati "Ubwo amakuba n'ibyago byambanye byinshi
ariko uwo mwami nkamubona ankiza muri byose, intambara zanjye yarazitsinze." Mu nyikirizo araririmba ati "Intambara zanjye
yarazitsinze, intambara zacu yarazitsinze."
Mu kiganiro
yagiranye na INYARWANDA.COM, Arsene Tuyi yabajijwe impamvu yamuteye kwandika iyi
ndirimbo ndetse n'ubutumwa yashakaga gutambutsa mu gihe yatekerezaga kuyandika, avuga ko yafashe umwanya agatekereza ku byo Imana ikora atabigizemo uruhare ndetse n'ibyo ikorera
abandi batabigizemo uruhare abona ko Imana iba yabigizemo uruhare ni ko kwandika
avuga ko Imana yatsinze izo ntambara.
Yagize
ati "Icyatumye nandika iyi ndirimbo ni uko nari ndi gutekereza ibintu Imana
yakoze ntabigizemo uruhare na ruto nsanga twe turwana urwo yamaze gutsinda
intambara zacu yarazitsinze. Hanyuma ubutumwa nashakaga gutanga ni uko ibyo
tunyuramo byose iyo twizeye nyuma yabyo haba hari intsinzi ikomeye."
Umuramyi Arsene Tuyi
TANGA IGITECYEREZO