RFL
Kigali

Kuri uyu wa 5 haratangira imikino ya nyuma ya Playoffs, REG, Patriots, APR na The Hoops bahurira muri Kigali Arena

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/08/2019 9:36
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2019 ni bwo hazakinwa ikubitiro ry’imikino ibanza inasoza irushanwa ngarukamwaka rya kamarampaka (Playoffs) muri shampiyona ya Baskeball 2018-2020.



Mu cyiciro cy’abagabo, Patriots BBC na REG BBC ni yo makipe ari ku mukino wa nyuma mu gihe APR Women Basketball na The Hoops Rwa bagomba kwesurana mu cyiciro cy’abagore.

Ni imikino igiye kuba iy’amateka kuko izabera muri Kigali Arena,inzu ikomeye mu gihugu cy’u Rwanda, ikaba igiteye benshi amatsiko yo kuyinjiramo. Kigali Arena niyo nzu ya mbere mu Rwanda yubatswe ku rwego mpuzamahanga yakira imikino y’amaboko. 


Umukino wa APR WBBC na The Hoops Rwanda uba ari ishiraniro (Derby)

Kigali Arena izakira umunsi wa mbere w’imikino ya Playoffs 2019 kuko saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) aribwo APR Women Basketball Club izacakirana na The Hoops Rwa mu gihe REG BBC na Patriots BBc ruzambikana guhera saa moya z’umugoroba (19h00’) n’ubundi muri Kigali Arena.


REG BBC na Patriots BBC ni umukino uruta iyindi yose ibera muri shampiyona y'u Rwanda muri Basketball

Mu bagabo REG BBC yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Espoir BBC nyuma yo kuyitsinda imikino ibiri bakinnye mu gihe Patriots BBC yakuyemo APR BBC iyitsinze imikino itatu muri itanu bakinnye. Mu bagore, APR BBC yakuyemo RP-IPRC South Women Basketball.

Imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu mu mikimo ya Playoffs 2019 izatangira tariki 31 Kanama 2019, ubwo RP-IPRC South WBBC izacakirana n’Ubumwe WBBC mu mukino uzabera i Huye (15h00’). APR BBC izaba iri kumwe na Espoir BBC muri sitade nto ya Remera saa kumi n’imwe (17h00’) mu cyiciro cy’abagabo.


Kigali Arena yiteguye kwakira imikino ya Playoffs 2019

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatanu tariki 9 Kanama 2019

-APR WBBC vs The Hoops Rwa (Kigali Arena, 17h00’)

-REG BBC vs Patriots BBC (Kigali Arena, 19h00’)

Kuwa Gatanu tariki 30 Kanama 2019

-APR WBBC vs The Hoops (Petit Stade Amahoro, 19h00’)

-Patriots BBC vs REG BBC (Petit Stade Amahoro, 21h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND