RFL
Kigali

Ingaruka zikomeye utari uzi zo gukoresha cyane telefone ku buzima bwa muntu n'uburyo wazirinda

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:8/08/2019 20:01
4


Ntabwo gukoresha telefone cyane bizana ingaruka yo guta umwanya cyangwa guhomba amafaranga gusa, bishobora no kuguteza ibibazo bikomeye utari witeze. Waba wari uzi ko gukoresha telefone cyane ari indwara ikomeye wagakwiye kwivuza kuko ishobora no gutuma wiyahura?.



Telefone ni nziza mu gihe zikoresheshwe neza zikaba mbi cyane iyo zakoresheshwe mu buryo budakwiye. Muri iyi minsi ya none abantu ntabwo bakimenya igihe cyo gukoresha telefone dore ko benshi bamaze kuba imbata z'imbuga nkoranyambaga. 

Uyu munsi wanone nujya mu nama runaka cyangwa mu rusengero ntabwo bizagutungura nubona abantu benshi bari gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi imbere yabo hari umuntu uri kubaha ubutumwa runaka. 

Harimo n'abantu basigaye baba bari kuganira na bagenzi babo cyangwa undi muntu ugasanga kurekura telefone byabaye ikibazo kandi iki gihe bizagaragara nk'aho utamwitayeho kubera telefone urimo gukoresha.

Ibi bitangira bimeze nk'ibisanzwe benshi bakarwara wabimenya ukagira ngo ni ibisanzwe. Harimo abantu benshi badafite ubushobozi bwo kumara isaha badakoze kuri telefone cyangwa byaba akumva muri we ntameze neza.  

Ibi bintu ntabwo biza umunsi umwe. Ni kimwe mu bibazo abantu benshi bafite batewe no kuba imbata yo gukoresha amatelefone cyane kikaba ikibazo kuko bigera aho bikaba indwara yanahitana umuntu.


Ushobora kwibaza uti 'Ese kubatwa no gukoresha telefone yaba ari indwara cyangwa n’ibisanzwe'?

Byose bitangira ari ibisanzwe aho utangira wumva ko nta kibazo kuba waba urimo gukoresha telefone unaganira bikazagenda bikura gacye gacye ugashiduka usigaye ubikora utabizi ndetse waba utegereye telefone cyangwa waba nta murandasi ufite ukumva ikibazo cyavutse. 

Bikazamba iyo bigeze ku banyeshuri biga mu mashuri abemerera kwiga bafite telefone ubwo ni abanyeshuli batiga mu ma mashuri yisumbuye ndetse n'abanza, naho abiga muri kaminuza bo akenshi ubu ubigenzuye neza wasanga hafi 70% biga bari kuganira na bagenzi babo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa barimo kureba ibyo bagenzi babo bashyize ku mbuga nkoranyamba. 

Uyu muntu kwiga bizagorana kuko akenshi bizatuma adakurikira ndetse abe yanarangaza abandi. Indwara yo kuba imbata y'amatelefone iraganje mu rubyiruko aho ubu usanga abakuze binubira imibereho y'urubyiruko rwo muri iyi minsi biturutse ku kuba abenshi iyo bahuye n'abakuze badakunze kubaha agaciro dore ko usanga baba bashaka kuganira nabo bari no gukoresha telefone.

Mu gihugu cy’u Butaliyane mu minsi ishize ni bwo hatowe itegeko rizajya rijyana urubyiruko rwabaswe no gukoresha telefone cyane mu bigo ngororamo kimwe nk'uko babikora ku bantu babaye imbata z'ibiyobyabwenge nk’urumogi. Iri tegeko iki gihugu cyarishyizeho hagamijwe kwirinda cyangwa gutegurira ejo hazaza urubyiriko rwabo kuko babonaga rumaze kwangirika cyane. 

Ntabwo iki kibazo kiri mu Butaliyane gusa kuko ni hafi isi yose yemwe na hano mu Rwanda harimo abantu babaye imbata y'amatelefone yabo kuko iki kibazo kimaze gufata intera yo ku rwego rwo hejuru cyane cyane ku rubyiruko rwo mu mijyi itandukanye aho umwanya munini bawumara ku mbuga nkoranyambaga bashaka amafoto meza yo gushyiraho.

Benshi mu bahanga mu bijyanye n'imitekerereze ya muntu bafata ibi nk'icyorezo cyugarije isi dore ko bavuga ko hari n'abantu cyatangiye guhitana aho harimo n'abatangiye kwiyahura biturutse kuri iki kibazo. Muri iyi minsi abantu bari guhugira kuri izi mbuga nkoranyambaga zateye kuko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko nibura mu bantu batunze telefone ku isi, basanze buri muntu amara amasaha abiri n’iminota 46 kuri telefone.

Birenze kuba ikibazo cy'ingutu iyo bigeze ku bitabira inama zitandukanye aho usanga abenshi baba bari gukoresha telefone zabo batitaye ku biri kuvugirwa aho. Iki kibazo ntabwo ari mu nama atandukanye kigaragara gusa ahubwo no mu nsengero benshi barabikora.

Bimwe mu byatangajwe n'inzobere zitandukanye nk'ingaruka zo gukoresha telefone cyane


Inzobere mu mitekerereze ya muntu zivuga ko indwara yo kuba imbata ya telefone ishobora kuba intandaro yo kwiyahura. Jean M. Twenge inzobere muri  Psychology wo muri kaminuza ya San Diego State University ku bushakashatsi yakoze ahagana mu 2010 yagaragaje ko abantu benshi biganjemo urubyiruko biyahura kubera ikibazo cyo gukoresha telefone cyane binyuze mu kwirirwa ku matelefone bakibagirwa ibintu by'ingenzi mu buzima bikaza kurangira bagize ikibazo cyo kwigunga bamwe bakiyahura.

Iyi nzobere yakomeje itangaza ko abantu benshi bamara ubuzima bwabo kuri telefone akenshi babaho bababaye kurusha abayimaraho igihe gito. Ubushakashatsi bwerekana ko urubyiruko rukoresha telefone cyane nibura amasaha 5 ku munsi, rufite amahirwe 71% yo kwiyahura kuruta rwa rundi ruyikoresha isaha imwe ku munsi.

Bimwe mu byago bikomeye gukoresha telefone cyane byagukururira?

1. Ni isoko yo kwiheba

2. Bishobora kuba intandaro yo kwiyahura

3. Ni intandaro yo kubura ibitotsi

4. Ni intandaro yo kugira agahinda gakabije 'Depression'

5.  Telefone ishobora kuba intandaro y'umunaniro udashira

Uburyo wakoresha wirinda kuba imbata ya telefone yawe

Irinde kurebera ku bandi ube wowe ku giti cyawe kuko buriya abantu turatandukanye. Niba mugenzi wawe afite amafoto yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga wishaka kubigenderaho ngo nawe ujye uta umwanya urunda amafoto ku mbuga nkoranyambaga kuko wowe uri wowe nawe ni undi. 

Iga kujya uganira n'abantu utari gukoresha telefone kuko bigaragara ko wabahaye agaciro. Igihe uri mu nama, mu ishuri cyangwa mu rusengero irinde gukoresha telefone dore ko usibye no kuba bikwangiriza ubuzima bizanatuma abantu bagufata nk'umuntu udashobotse igihe uri kuyikoresha cyangwa udafite ikinyabupfura bitewe n'icyo gikorwa.

Sources: bankmycell.com, psychguides.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emery Habonimana4 years ago
    Uko Nukuri Kuko Naj Nshobora Kuba Mfise Ico Kibazo,kuko Ntibikunda Ko Nibagira Terefone.I Follow your posts everyday.i'm from Buja
  • Emery Habonimana4 years ago
    Uko Nukuri Kuko Naj Nshobora Kuba Mfise Ico Kibazo,kuko Ntibikunda Ko Nibagira Terefone.I Follow your posts everyday.i'm from Buja
  • Eric Misigaro 4 years ago
    Urakoze Emery!
  • Manirumva edouard1 year ago
    Mubandanye mutwisha ivyo birafasha mubuzima





Inyarwanda BACKGROUND