RFL
Kigali

Bugesera: Group Amani Charity yafashije abana bafite ubumuga bo mu kigo cya AVEH Umurerwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/08/2019 17:10
1


Rimwe mu matsinda akorera ku rubuga rwa Watsapp 'Amani Charity Group' risanzwe rifasha abantu bafite ibibazo bitandukanye mu gihugu hose kuri ubu ryafashije abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu karere ka Bugesera mu kigo cya AVEH UMURERWA bahurijwe hamwe kubera ibibazo by'ubuzima kimwe n'abandi batoragurwa bakazanwa muri iki kigo.



Amani Charity Group ni itsinda rimaze kugira gahunda ihamye yo gufasha abantu bafite ibibazo rititaye aho uwo muntu atuye cyangwa avuka kuko hagenderwa ku kibazo afite cyatuma afashwa akagira ubuzima bwiza ndetse akiteza imbere. 

Muri gahunda iri tsinda rigira harimo gufasha rimwe mu gihe cy'ukwezi bagafasha umuntu cyangwa itsinda ry'abantu baganiriyeho bakamuhurizaho. Mu kwezi kwa Nyakanga 2019 abari batahiwe gufashwa n'iri tsinda 'Amani Charity Group' ni abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu karere ka Bugesera.


Ubufasha burimo ibyo kurya ndetse n'ibikoresho by'isuku ni byo aba bana bo muri iki kigo cya AVEH Umurerwa bahawe. Nk'uko twabitangarijwe na Fabrice Bitega umuyobozi wa Amani Charity ngo ni uko bahisemo gufasha aba bana kubera uburyo bateye agahinda kandi babayeho mu buzima bugoye cyane. Biteganyijwe yatangarije INYARWANDA kandi ko batanze inkunga y'ibyo kurya ndetse n'ibikoresho by'isuku bifite agaciro ka Miliyoni imwe (1 000 000 rwf) y'amafaranga y'u Rwanda.

Umuyobozi wungirije muri AVEH Umurerwa Umunyana Cecile twaganiriye yadutangarije ishimwe rimuri ku mutima yatewe n'abagize itsinda Amani Charity ndetse anasaba ubuyobozi bw'akarere kumufasha bukamubaha hafi mu ngengo y'imari y'akarere ka Bugesera bakajya batekereza no kuri AVEH Umurerwa kuko ngo bibabigoye bitewe n'ibibazo abana baza bafite.

Yagize ati" Ni ukuri ntabwo biba byoroshye bamwe babazana bakiri bato baratawe se ugasanga bidusabye imbaraga nyinshi ikindi ni uko aba bana bamwe muri bo dufite ubu 18 birirwa baryamye ntabwo babyuka mu buzima bwabo kandi n'ababyuka ntabwo baba boroheje. Dufite akazi ko kwita kuri aba bana ariko ntabwo twabyishoboza.

Turasaba akarere ka Bugesera kutwitaho mu ngengo y'imari bakajya badutekerezaho bihoraho bakadufasha no kwishyura abakozi bacu badufasha buri munsi ndetse bakanadusura kuko nk'ubu ndahamya ko umuyobozi w'akarere kacu hano atahazi bibaye byiza bakajya baza byatwongerera imbaraga, murakoze".

Iki kigo kirimo abana makumyabiri (20) kuva ku myaka ine(4) kugeza ku myaka  cumi n'umunani (18), harimo n'undi umwe ufite ikibazo kihariye ufite imyaka 29 ariko ugaragara nk'umwana mu gihe abandi bana baba muri iki kigo usanga bahora baryamye batabyuka bagafashwa kuri buri kimwe. Umuyobozi wungirije muri iki kigo cya AVEH Umurerwa Cecile yatangarije Inyarwanda.com ko bashimira Leta y'u Rwanda cyane cyane ku buvuzi bw'imiti babaha.

Yavuze kandi ko bashimira Leta ku bundi bufasha itanga kuri bo by'umwihariko mu gufasha ababana ariko yongera ho ko ubuyobozi bw'akarere ka Bugesera buramutse bushyizeho gahunda ihamye yo gufasha uyu muryango binyuze mu ngengo y'imari ya buri mwaka ndetse bakajya babahembera n'abakozi byabafasha kunoza umurimo wo kwita kuri ababana avuga ko ukomeye.

Amani Charity Group yafashije aba bana kugeza ubu igizwe n'abanyamuryango basaga 250 bose bahurira ku rubuga rwa whatsapp bafashanya gutekereza ku cyabateza imbere  detse bakabasha no gufasha Abanyarwanda bababaye kurusha abandi.

AMAFOTO


Basuye abana bafite ubumuga babereka urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JARRY4 years ago
    ICO NIGIKORWA CYZA CYANE .NABANDI BAFITE UBURYO BAKWIRIRIY GUFASHA MUKUBATERA INTEGE.MURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND