RFL
Kigali

Rubavu: The Same na Generous 44 baririmbye mu gitaramo Rocky Kirabiranya yasobanuriyemo filime imbona nkubone-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/08/2019 16:36
0


Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru cyashize tariki 4 Kanama 2019, muri Salle ya Centre Culturel ya Rubavu habereye igitaramo cyateguwe na Rocky Entertainment. Muri iki gitaramo kimwe no mu bindi byabanje, abahanzi bahawe umwanya barigaragaza mu gihe isaha ya nyayo yari itaragera ngo Kirabiranya atangire gusobanura filime.



Mbere y'uko itsinda The Same na Generous 44 riririmba, Rocky afatanyije n'abaterankunga b'ibi bitaramo batanze impano y'amakarita yo gushyira muri telefoni agufasha guhamagara. Bafataga imibare igize ikarita bakayisoma yose abantu batanguranwa utanze abandi gukanda 'Yes' akaba ari we uyitahana.

Nyuma yo gufasha abantu kubona uburyo bwo guhamagara hatanzwe umwanya ku muhanzi Generous 44 ataramira abakunzi be bari baje kwirebera Rocky. Nyuma ya Generous 44 itsinda The Same ryahamagawe naryo kuri stage rishimisha abantu bikomeye ribinyujije mu ndirimbo zaryo za kera zagiye  zikundwa ndetse n'izuba nka Dede, Yumvirize n'izindi.


Umudiho ndetse n'icyuya bakuye mu muziki w'aba bahanzi babiri bawukomereje muri filimi 'No Mercy' yasobanuwe na Rocky mu buryo bw'imbona nkubone. Nyuma y'igitaramo twegereye Rocky Kirabiranya adutangariza uko yakiriwe i Rubavu, icyo yishimiye ndetse anavuga ko yatunguwe n'abakunzi be. 

Yagize ati: Natunguwe i Rubavu ni aba mbere baje kare bari benshi kandi nawe wabibonye, ndabashimira ku bw'urukundo rwanyu kandi mwantunguye bimpa imbaraga zo gukomeza gukora".Mugusubiza ikibazo cyo kudasobanura filimi izindi akazitanga zitarangiye Rocky Kirabiranya yagize ati"Ubundi njye nsobanura kuko mbana vuganye n'abakiriya banjye cyangwa abo nsobanurira kuko ntabwo nakora filimi ndi guhomba so, ndabizi ko bigoye cyane kureba filimi yanjye iri gusobanurwa n'abandi kuko mba ntayirangije ariko ndasezeranya abakunzi nanjye ko Kimomo, Kibahana, Uwo ryahamye , Inyangamugayo ngiye kubikosora kandi banyizere".

Ureberera Rock Entertainment Babou Rwanda we yavuze ko bashimira Abanyarwanda cyane ndetse bakanateguza abo mu tundi turere kuko ngo baje vuba. Iki gitaramo cyahuriwemo n'abahanzi nka Generous 44 ndetse na The Same kimwe  na Hope Dance Crew itsinda ribyina imbyino zigezweho. Ni iigitaramo cyabaye mu ituze ryinshi kuva ku isaa mbiri kugeza saa tanu zuzuye z'ijoro. Abaturage batahanye ibinyamuneza bikomeye byo kuba biboneye Rocky asobanura filime imbonankubone mu gihe bari bamumenyereye asobanura batamubona.


INKURU: Kwizera Jean de Dieu (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND