RFL
Kigali

The Mirror Hotel yadabagije abakiriya bayo ibashyiriraho 'Happy Hour' (Isaha y'ibyishimo) buri wa 5, inzoga zizaba ziri ku kiranguzo!

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/08/2019 16:48
0


The Mirror Hotel iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali yadabagije abakiriya bayo ibashyiriraho 'Happy Hour' (Isaha y'ibyishimo) kuri uyu wa Gatanu tariki 9/8/2019 ndetse ibatangariza ko iyi gahunda izajya iba ngarukacyumweru. Yabateguje ko bazajya banywa inzoga nko kiranguzo mu rwego rwo rwishimana nabo.



'Happy Hour' ni gahunda nshya The Mirror Hotel izaniye abakiriya bayo aho buri wa Gatanu hagati ya Saa Moya z'Umugoroba na Saa Mbiri z'ijoro, The Mirror Hotel izajya ihananura ibiciro by'ibinyobwa byose yaba ibisembuye n'ibidasembuye. Abantu bazajya bagura ibinyobwa bashaka ku mafaranga macye cyane ndetse ntaho ataniye nko ku kiranguzo, hanyuma isaha y'ibyishimo yagenwe nirangira, ibiciro bisubire uko byari bisanzwe. 

Nkurikiyinka Bosco uzwi nka The Best manager akaba umwe mu bayobozi ba The Mirror Hotel, yabwiye Inyarwanda.com ko iyi hotel yateguye 'Happy Hour' mu gusabana n'abakiriya bayo bari bamaze iminsi batayisohokeramo kubera ko iyi hoteli yari icumbitswemo n'abanya-Turkey bubakaga inyubako ya Kigali Arena. Ibi byatumye, serivisi zimwe na zimwe bari basanzwe batanga, bazisubika.

Kuba akazi bari bamaze igihe bakora mu Rwanda barakarangije ndetse bagasubira iwabo muri Turkey, The Mirror Hotel irahamagarira abakiriya bayo ko yatangiye gutanga servise zayo nk'ibisanzwe ari nayo mpamvu yabahaye ikaze ikabategurira ikirori buri wa Gatanu aho bazajya banywa ku nzoga hafi ku kiranguzo dore ko Byeri, Skol, Mutzig, Amstel n'izindi, zizaba zigura 800Frw yonyine mu gihe Heineken izaba igura 1000Frw naho Fanta ikagura 500Frw.

Ubwo yavugaga kuri Happy Hour igiye kujya iba buri wa gatanu hagati ya Saa Moya-Saa Mbiri z'umugoroba, Bosco (The Best Manager) yagize ati "Ni igikorwa The Mirror hotel yateguye mu rwego rwo kugira ngo isabane n'abakiriya bayo bari bamaze iminsi batayisohokeramo kubera ko yari irimo aba Turkey. Iki gikorwa ni ngaruka cyumweru kizajya kiba buri wa Gatanu."

Yakomeje avuga ko abazitabira bazahembwa, ati "Abazitabira ba mbere bazahabwa ibihembo bitandukanye birimo Gym, Sauna na massage ndetse  n'icyumba cyo kuraramo. Nkuko byari bisanzwe twahoraga twishima n'abakiriya bacu, ntihazagire ubura."Asobanura uko inzoga zizaba zigura muri 'Happy Hour', yagize ati "Abashaka bazagurire icyarimwe inzoga zibahaza bazirunde ku meza. Nyuma ya saa mbiri ibiciro bizasubira uko byari bisanzwe."


Happy Hour izajya iba buri Gatanu ibere kuri The Mirror Hotel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND