RFL
Kigali

Nyabugogo: Inyubako z'ahazwi nko ku Mashyirahamwe zibasiwe bikomeye n'inkongi y'umuriro-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/08/2019 2:08
1


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 5/8/2019 ahagana saa Saba z'ijoro, inyubako zo muri Nyabugogo ahahoze Amashyirahamwe ya mbere yafashwe n'inkongi y'umuriro zirashya ku buryo bukomeye.



KANDA HANO UREBE UBWO POLISI YAZIMYAGA INKONGI Y'UMURIRO

Ubwo izi nyubako zari zirimo gushya mu buryo bukomeye, Polisi y'u Rwanda yahise itabara itangira kuzimya inkongi y'umuriro ikoresheje amazi. Kugeza ubu ariko ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi y'umuriro yibasiye izi nyubako mu ma saa Saba z'ijoro.

Ntiharamenyekana kandi niba hari abantu bahitanywe n'iyi nkongi y'umuriro ndetse n'agaciro k'ibyangijwe nayo muri rusange ntikaramenyekana. Gusa mu bigaragara hangiritse byinshi cyane  nk'uko Inyarwanda.com ibikesha umunyamakuru Issa Noel Karinijabo wari uri ahabereye iyi nkongi y'umuriro.


Icyakora ukurikije uburyo iyi nkongi y'umuriro ifite imbaraga nyinshi, hangiritse byinshi cyane.

KANDA HANO UREBE UBWO POLISI YAZIMYAGA INKONGI Y'UMURIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Regis4 years ago
    Arko Kuki Reta Itavumbura Ikintu Gitera Izi Nkojyi Zumuriro Koko? Ziri Kuduhobya Bikaz Gusa Nukwihangana Ikibi Nikiza Nijyeno Ry,imana





Inyarwanda BACKGROUND