RFL
Kigali

Korali Golgota ya ADEPR Nyagatovu iri mu myiteguro y’igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/08/2019 7:42
0


Korali Gologota ibarizwa kuri ADEPR Nyagatovu muri Paroisse ya Rukurazo yateguye igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa gifite intego iri muri Zaburi 46:2 havuga ngo "Imana ni yo buhungiro bwacu n’Imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba."



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, bwana Aimable Rwirangira, umuyobozi wa korali Golgota yavuze ko intego y’igiterane ari ukwamamaza ubutumwa bwiza ndetse ko ku Mana ari ho hari ubuhungiro gusa. Yagize ati "Iki giterane tumaze igihe kinini tugitegura ndetse tunagisengera kandi twizeye neza ko tuzagikuramo iminyago myinshi, abantu bazasobanukirwa ubuhungiro bw’ukuri."


Korali Golgota yateguye igiterane

Muri iki giterane kandi hazaba harimo Korali Betania imaze igihe mu murimo w’Imana aho biteganijwe ko izamara iminsi 2 yose muri iki giterane


Kuva kuwa Gatandatu korali Betania izaba ifatanya na korali Gologota yateguye igiterane ndetse na korali Holy Nation ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga, korali Rehoboth ya ADEPR Rukiri ya kabiri na korali Rangurura y’i Gihogwe. Mu bigisha bateganijwe harimo na Pastor UWAMBAJE Emmanuel umaze igihe mu mahanga.


Korali Holy Nation izaririmba muri iki giterane

Biteganijwe ko iki giterane kizatangira ku italiki 8/8/2019 gisoze ku italiki 11/8/2019. Buri munsi wateguriwe korali y’abashyitsi ndetse n’umwigisha, by’umwihariko ku wa gatandatu korali Betania ikazafatanya na Korali Holy Nation hanyuma ku cyumweru korali Betania ifatanye na korali Gologota ari nayo yateguye iki giterane cy’ivugabutumwa.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND