RFL
Kigali

Korali El Bethel yo kuri ADEPR Kacyiru yateguye igiterane cy' iminsi 5 cyitwa "Amashimwe Live concert"

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/08/2019 13:35
0


Korali El Bethel isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paroisse ya Kacyiru ku mudugudu wa Kacyiru, bwa mbere mu mateka yayo igiye gukora igiterane cy’amashimwe bise “Amashimwe Live Concert”



Ni igiterane bateguye ku bufatanye n’umudugudu wa Kacyiru kizamara iminsi 5 yose, kizaba kuva ku italiki 7/08/2019 kugeza ku italiki 11/08/2019 kuri ADEPR Kacyiru aho iyi korari isanzwe ikorera umurimo w’Imana.


El Bethel ni Korali yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho atangijwe n'ababyeyi 8 igenda ikura kugeza ubwo bageze ku baririmbyi 110.

Kuri ubu iyi korali imaze gusohora Album 2 z'amajwi ndetse na Album imwe y'amashusho basohoye mu mwaka wa 2016, bakaba bari batarategura igiterane na rimwe mu mateka yabo uretse kwitabira ibyo batumiwemo n’abandi.


Rev. MASUMBUKO azabwiriza muri iki giterane

Aho bagiye gukorera iki giterane rero bahisemo kukigira kigari bagiha iminsi itanu yose aho bazaba bari kumwe n'abakozi b' Imana batandukanye  barimo Pasteur Claude, Rev.Pasteur Charles, Rev. Masumbuko, J.Paul Nzaramba, Korali Bethfage y'i Gisenyi izamara iminsi ibiri n’abahanzi nka Danny Mutabazi ndetse na Papi Clever


Iki giterane kizatangira ku wa gatatu ku italiki 7/08/2019 gisozwe ku cyumweru ku italiki 11/08/2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND