RFL
Kigali

Rubavu: Urubyiruko rwahawe impanuro kuri Ebola rwiyemeza kutazasubira iy'umupaka iyi ndwara ikihatamba-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/08/2019 20:32
0


Lt Col Dr Kanyankore William umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Gisenyi yahanuye urubyiruko rwitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w'umuganura mu karere ka Rubavu kuri Centre culturel ya Gisenyi arusaba kwirinda Ebola no kugira isuku nk'isoko y'ubuzima buzira umuze.



Muri ibi birori by'Umuganura wabanjirijwe n'umuhango wo gukaraba intoki kuri buri wese kugeza birangiye, hatangiwemo ubutumwa bwumvikanisha neza agaciro k'umuganura mu muco Nyarwanda hibandwa kuri Ebola ihangayikishije Afurika yose by'umwihariko DRC n' u Rwanda itarageramo ariko yegereye.

Mu ijambo rye Lt Col Dr Kanyankore William Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gisenyi, yagize ati" Ebola ntabwo ari indwara ya nonaha ni indwara imaze imyaka myinshi haba muri Congo muri Sudan aho yitwaga Southern Sudan Ebola, muri Uganda muri za 90 kimwe n'ahandi. Uyu munsi rero dufite impungenge zifite ishingiro ku baturage bacu, ntabwo twemerewe gufunga imipaka ariko natwe ntabwo tuzahagarika kuburira Abanyarwanda guhagarika ingendo bakorera i Goma za hato na hato."

Yakomeje agira ati "Ebola yatwegereye nubwo itarahagera ariko turasabwa kwirinda cyane. Ku ruhande rwacu nk'abaganga twariteguye dufite imidoka zitwara abarwayi ba Ebola, twateguye irimbi rizashyirwamo abazazira Ebola ndetse n'inkingo twarazitanze ku baganga ubwo rero rubyiruko ahasigaye ni ahanyu mugure inkweto mu Rwanda, muhahire mu Rwanda nibamudashaka gupfa mwishwe na Ebola".


Lt Col Dr Kanyankore William aganiriza urubyiruko

Nyuma y'ikiganiro cya Lt Col Dr Kanyankore William urubyiruko rwafashe umwanya wo gukurikira ikinamico y'itorero Imboni za Vision Jeneusse Nouvelle yagarutse ku kwigira gukwiye kuranga Abanyarwanda aho gutega amaboko ku bazungu nk'uko insanganyamatsiko y'uyu mwaka ibivuga. Nyuma y'umukino hakurikiyeho imbyino z'amatorero atandukanye zakurikiwe n'umuhango wo kuganuza urubyiruko kumusaruro w'ibigori.

Rumwe mu rubyiruko rwaganiriye na INYARWANDA rwatangaje ko inzira yo muri Congo rwayifunze burundu kugeza ikibazo cya Ebola gishizeyo, uru rubyiruko rwahamije ko ubuzima bw'umunsi umwe ntaho bwahurira n'ubuzima uzabaho imyaka myinshi.Muri iki kiganiro n'urubyiruko kandi rwasoje rusaba ko Leta yashyiraho gahunda yo kujya ihuza urubyiruko mbere y'itariki y'umuganura noneho rugasobanurirwa byimbitse kuri uyu muhango.


Umuganura uri mu mateka y'u Rwanda, Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro i bwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Bivugwa ko Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y’imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo). Kuri ubu umuganura wa 2019, wagenderaga ku insanganyamatsiko igira ati" Umuganura isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira"


Umukino w'Imboni za Vision Jeunesse Nouvelle wishimiwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND