RFL
Kigali

VIDEO: Sifa na David bagaragaje amasomo n’ibyo baboneye i Dakar, Mutokambali agaragaza umurongo FERWABA ifite wo gutegura abakannyi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/08/2019 14:19
0


Ineza Sifa Joyeuse na Shabakuru David ni bo bakinnyi babiri bari boherejwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” mu mwiherero Nyafurika w’umukino wa Basketball itagira umupaka “Basketball Without Boarders Africa Camp 2019” yaberaga i Dakar muri Senegal kuva tariki 28 Nyakanga 2019.



Kuri ubu Sifa Joyeuse na Shabakuru bamaze kugaruka mu Rwanda. Uyu mwiherero wa Basketball idafite umupaka wateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ku bufatanye n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball (FIBA), witabiriwe n’abakinnyi 60 batarengeje imyaka 17, baturutse mu bihugu 29 byo ku mugabane w’Afurika.

Baganira na INYARWNDA mu buryo bw’amashusho, Ineza Sifa Joyeuse na Shabukuru David bagaragaje uko urugendo rwose rwagenze ndetse n’amasomo bakuye muri gahunda ya “Basketball Without Boarders”.

Moise Mutokambali umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru y’abagore akaba n’impirimbanyi mu guteza imbere umukino wa Basketball mu bakobwa yavuze ko nka FERWABA bafite gahunda yo gutegura ikipe izaba ihangana mu myaka iri imbere yafashe umwanya asobanura uko iyi gahunda itegurwa n'icyo buri gihugu gishingiraho gitanga abakinnyi bazajyayo.


Uva ibumoso: Shabukuru David, Moise Mutokambali na Sifa Joyeuse Ineza 

Mutokambali yavuze ko FERWABA ifite gahunda yo gutegura abakinnyi bazatanga umusaruro bahereye hasi kandi bakagira umubare munini w'abakinnyi.

Kurikira ikiganiro kirambuye twagiranye n'aba bakinnyi ndetse na Moise Mutokambali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND