RFL
Kigali

Ministeri y’ubuzima iratangaza ko abanyura inzira y’ubusamo bajya muri Congo bazahanwa bihanukiriye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:1/08/2019 18:19
0


Kubera ikibazo cy’icyorezo cya Ebola kiri muri Congo, Ministeri y’ubuzima irasaba abanyarwanda kwirinda kujyayo kugirango badashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi banyarwanda mu kaga inashimangira ko uzafatwa anyura inzira y’ubusamo ajya cyangwa ava muri Congo azahanwa bikomeye.



Mu ijambo rye aganira n'abanyamakuru, Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane GASHUMBA yagize ati ”Nkuko tumaze umwaka n’igice urenga twigisha abanyarwanda ku bijyanye no kwirinda Ebola, tumaze igihe tubigisha ko icya mbere ari isuku ahantu hose, Ebola yandura iyo umuntu akoze mu matembabuzi, amarira amasohoro, ibimyira, ibyuya n’ibindi, umuntu urwaye Ebola aragaragara, agira umuriro mwinshi cyane, kuruka cyane, guhitwa cyane, gusesa uduheri ku mubiri no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge.

Kugeza ubu habonetse abarwayi bayo ku mupaka w’u Rwanda na Congo, i Goma. Icyo twigisha abanyarwanda kandi dushimangira uyu munsi ni ukubabuza kujyayo kuko hari icyorezo, ikindi nyabuneka wicumbikira umuntu uziko aturutse mu bice bifite icyorezo cya Ebola, bariya bose bagize ikibazo bakarwara baricecekeye barihisha bituma Ebola ikwirakwira kubera guceceka, ubu wa mugabo wagaragaweho Ebola ejo, bashatse abantu ba hafi yahuye na bo basanga ni138 ubu bari mu kato bari gusuzumwa, niba wajyanwaga no gucuruza urukweto rumwe wabyihoreye ko hari icyorezo?

Ni byo koko tumaze gukingira abantu barenga ibihumbi bitatu ariko ntibihagije, umuntu wese ntakwiye gukingirwa ahubwo aho bishoboka ni ukwirinda, mu byukuri twiteguye guhangana na Ebola ariko kwitegura kwiza ni ukureka kujya ahantu hagaragaye Ebola. Abanyarwanda bakomeze umuco wo kutarya inyama zipfishije kuko iyi ndwara ntikwiye kwinjira mu gihugu cyacu nubwo uko bikomera hariya ari nako natwe twongera imbaraga zo kwirinda.

Umupaka urafunguye kugeza ubu ariko kandi wijyayo uziko hari ikibazo gikomeye, mwe gushyira ubuzima bwanyu n’ubw’abanyarwanda mu kaga mugume hamwe mwirinde kujya aho iri kandi abanyura mu nzira z’ubusamo baraza kubihanirwa cyane kuko ubusanzwe ubusugire bw’igihugu ni ikintu gikomeye, ubwo rero ushatse kubwangiza arahanwa rwose.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND