RFL
Kigali

Leta y'u Rwanda yavuguruje iby'ifungwa ry'umupaka uhuza u Rwanda na Congo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:1/08/2019 13:05
0


Nyuma y'inkuru yacicikanaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse no bitangazamakuru bitandukanye ivuga ko umupaka uhuza u Rwanda na Congo ufunze mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola, Leta y'u Rwanda iravuguruza iby'aya makuru.



Ku rukuta rwe rwa Twitter, Amb. NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, avuga ko uyu mupaka udafunze ahubwo ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa. Icyakozwe gusa nuko abayobozi baganiriye n'abaturage bakumva ko atari ngombwa gukora ingendo zambukiranya imipaka kubera icyorezo cya Ebola kiri i Goma.


Ubutumwa Amb.Nduhungirehe yanyujije kuri Twitter

Ebola ni indwara iterwa n’agakoko kazwi nka Ebolavirus ikaba irangwa n’ibimenyetso binyuranye birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara mu ngingo, kubabara umutwe, kuruka, gucibwamo n'ibindi. Mu gihe gito agaragaje ibi bimenyetso umurwayi wayo akaza gupfa avirirana amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND