RFL
Kigali

Ibyihariye kuri telefoni Phantom 9 yashyizwe ku isoko na TECNO Mobile-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2019 13:29
1


Ikigo cy’Itumanaho gikora telefoni zigizweho, TECNO Mobile kimaze iminsi micye gishyize ku isoko telefoni ya Phantom 9 ifite ikoranabuhanga rigezweho aho ifite camera 3 inyuma ibizwi nka “Rear Camera”.



Iyi telefoni ya Phantom 9 iraboneka ku maduka yose ya TECNO akorera mu Rwanda. Inafite umwihariko wo kugira camera y’imbere ibizwi nka “Front camera” ifata selfie mu buryo bwihariye.

Ifite Battery nini ingana 3500 mAh biyiha ubushobozi bwo kubika umuriro iminsi ibiri! Ifite kandi ububiko bw’igihe kirekire ibizwi nka “ROM” bungana na 128 GB. Inafite ububiko bw’igihe gito ibwi nka “Ram” bungana na 6 GB.

Camera z’inyuma ni eshatu; imwe ifite Megapixel 12 iya kabiri ikagira 8 Megapixel naho iya Gatatu ifite Megapixel 2.Camera y’imbere “Front camera” ifite Megapixel 32 biyiha ubushobozi bwo gufata selfie nziza cyane!

Iyi telefoni ya Phantom 9 ifite ikoranabuhanga rishimishije kuko ikoranye na Android 9pie.Ubu Phantom 9 wayisanga mu maduka yose ya TECNO mu Rwanda by’umwihariko muri Expo ya 2019 kuko ho yagabanyirijwe igiciro iri kugura 250,000 Frw.

Twabibutsa ko Expo y'uyu mwaka yatangiye ku wa 22 Nyakanga 2019 ikaba izasozwa kuya 11 Kanama 2019, iri kubera i Gikondo mu mujyi wa Kigali.


Muri Expo, Telefoni Phantom 9 iri kugura 250,000 Frw

Phantom 9 ifite ikoranabuhanga rigezweho

TECNO Mobile yegereje ibicuruzwa byayo abakiriya muri Expo 2019

Abacuruzi ba Tecno basobanurira abakiriya ibijyanye na Telefoni bashyize ku isoko

Iyi telefoni irihariye mu gufata amashusho n'amafoto


Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomurinzi Alphonse1 week ago
    Nange ndaayitunze ark nago ibika umuriro iminsi ibiri ark ninziza narayikunze 👍👍 mwananyandikir WhatsApp 0737291109





Inyarwanda BACKGROUND