RFL
Kigali

Twakomeje gusura abanyeshuri bari kwitegura imikino ya FEASSSA mu bigo biherereye mu ntara y’Uburasirazuba-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/08/2019 13:46
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2019, ni bwo Inyarwanda.com twakomeje igikorwa cyo gusura ibigo by’amashuri biri kwitegura imikino ya FEASSSA dusura ibigo biherereye mu ntara y’Uburasirazuba.



Imikino ihuza ibigo by’amashuri (FEASSSA), mu karere ka Afrika yo hagati izabera Arusha muri Tanzania muri Kanama 2019 aho u Rwanda ruzahagararirwa n’ibigo bitandukanye by’amashuri. Kuri uyu munsi tariki ya 31 Nyakanga 2019, twasuye ibigo biherereye mu ntara y’Uburasirazuba ari byo: Kiziguro Secondary School, AGEGI Gituza na St Alloys Rwamagana, badutangariza ko imyiteguro igeze kure.

Ikipe ya St Alloys Volleyball y'abakobwa izahagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSSA

Ngendahayo Eugene umutoza mukuru wa St Alloys Volleyball y’abakobwa, yavuze ko imyiteguro igenda neza aho biteguye kuzana igikombe, ko bafite ikizere kubera abakinnyi bane bitabiriye imikino y’igikombe cy’isi bamenyereye amarushanwa.

Kapiteni wa St Alloys Rwamagana umukinnyi iyi kipe izagenderaho muri iyi mikino

"Imyiteguro iragenda neza, dore ko mfite abakinnyi bane bitabiriye igikombe cy’isi bamenyereye amarushanwa mpuzamahanga, dufite umukinnyi umwe ufite imvune ariko nawe ntabwo bikomeye, turizera ko tuzitwara neza, navuga ko amahirwe dufite ari 95%, ngo tube twabasha kwegukana irushanwa rwa FEASSSA". Ngendahayo Eugene umutoza mukuru wa St Alloys Volleyball y’abakobwa

Abakinnyi ba St Alloys Rwamagana bari mu myitozo

Uwineza Florence kapiteni wa Kiziguro Secondary School, yavuze ko bafite amahirwe 85 ku ijana yo kuba bakwegukana igikombe nyuma y’uko abakinnyi babo bitabiriye igikombe cy’Isi bazafasha bagenzi babo.


Uwineza Florence yagize ati: "Twebwe ikipe yacu ya Handball twiteguye neza, turashaka kugaragaza ko natwe hari icyo dushoboye. Umwaka ushije twagaragaje imbaraga nke, natwe turabibona ariko uyu mwaka utandukanye n’indi. Navuga ko dufite amahirwe angana na 85% yo kuba twakwegukana igikombe cya FEASSSA muri Handball”.

Uwineza Florence kapiteni wa Kiziguro Secondary School Handball

"Ikipe yacu ya Handball Kiziguro Secondary School y’abakobwa, turi kwitegura twatangiye imyitozo mu cyumweru gishije, ubu navuga ko ikibazo twari dufite, ni uko abakinnyi bacu badafite imyuka ihagije, tumaze igihe turi kwitoza uburyo twakongerera abakinnyi bacu imyuka. Uyu munsi ni bwo twatangiye gutegura irushanwa ku buryo bwa tekinike." Sindayigaya Afrodis

Sindayigaya Aphrodis umutoza mukuru wa Kiziguro Secondary School Handball

Izabayo Isaie kapiteni wa ADEGI Gituza Handball na Niyokwizera Joel umutoza mukuru bijeje abanyarwanda ko bagomba kuzana igikombe, dore ko igikombe cy’umwaka ushije cya FEASSSA muri Handball ari bo bagifite.

ADEGI Gituza Handball mu myitozo

Izabayo Isaie yagize ati:” …Ikigo cya ADEGI Gituza muri rusange twiteguye neza, ntabwo byadushimisha turamutse tugisize muri Tanzania. Ntabwo byadushimisha kugisiga muri Tanzania nabwira abanyarwanda by’umwihariko abari muri Tanzania ndetse n’abo tuzajyana ko bazatuba hafi ubundi natwe tugomba kuzana igikombe byanze bikunze”.


Niyokwizera Joel umutoza mukuru wa ADEGI Gituza Handball yavuze ko nyuma yo gutwara igikombe gikinirwa imbere mu gihugu ndetse bakaba ari bo bafite iki gikombe cya FEASSSA muri Handball 2018, ko biteguye kugitwara bwa kabiri.

Niyokwizera Joel umutoza mukuru wa AGEGI Gituza Handball

Niyokwizera Joel yagize ati:” … Imyiteguro imeze neza kuko dushaka kuba twakongera tukisubiza iki gikombe dore ko dufite amahirwe ikipe yatwaye iki gikombe yose iracyahari uretse umukinnyi umwe warangije kwiga. Navuga ko turi gukora ku cyo bita Footwork ifasha umukinnyi kuba amaboko ndetse n’amaguru byakora neza kandi icyarimwe bigafasha kugira ubwugarizi bwiza, iyo ufite ubwugarizi bwiza ibindi birikora. Ubutumwa nagenera abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba Handball muri rusange ni ukudushyigikira natwe igikombe tuzakizana”.

Ikipe ya ADEGI Gituza Handball ifite igikombe cya FEASSSA cy'umwaka ushije

Ni igikorwa cyo gusura abanyeshuri bari mu myitozo bitegura imikino ya FEASSSA izabera Tanzania, Arusha aho Inyarwanda.com iri gusura ibigo byose bizahagararira u Rwanda muri iri rushanwa rizaba muri Kanama 2019.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND