RFL
Kigali

Apôtre Gitwaza yavuze uko yetegetswe n’Imana kuza mu Rwanda akareka kwiga indege

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2019 6:44
0


Apôtre Dr Paul Gitwaza Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, yatangaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yategetswe n’Imana kuza mu Rwanda kubwiriza ubutumwa bw’urukundo, Ubumwe n’Ubwiyunge.



Aganira n’Umunyamakuru Gerard Mbabazi binyuze mu kiganiro #Zoom In cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Gitwaza yavuze ko yiyeguriye Imana afite imyaka 9 y’amavuko biturutse ku nyota yagize yo gusenga ubutitsa.

Anavuga ko ku myaka 14 y’amavuko aribwo yatangiye kubwiriza ubutumwa bwiza ubwoko bw’Imana kugeza n’ubu mu rugendo adashinguramo ikirenge.

Gitwaza yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Aratebya akavuga ko afitanye isano na Bikiramariya kuko yavutse kuya 15 Kanama, umunsi Kiriziya Gatolika yizihizaho ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.

Mu mwaka wa Mbere wa kaminuza, Gitwaza w’imyaka 48 y’amavuko yize ‘Psychologie’, mu mwaka wa kabiri yiga amasomo ajyanye n’ubuhinzi.

Mu 1993 yagiye muri Kenya afite inyota yo kwiga indege akaba umupilote ndetse yari yemerewe itike yo kujya kubyiga muri Australia.

Avuga ko ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, yumvise muri we Imana imwemeza kujya kuganariza abanyarwanda ku bumwe, ubwiyunge n’urukundo.

Yagize ati “Icyo gihe mu 1994 n’icyo gihe mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi. Nunva mu mutima Imana inyemeza kuza kugira ngo ngire icyo mbwira abanyarwanda mbaganirize ku bwiyunge, ubumwe, urukundo iki uko n’iko nahise mpindura gahunda ndaza.

Yibuka neza ko yabanje gutinya amara hafi amezi umunani yibaza niba yakomeza amashuri ye cyangwa yakumvira Imana.

Ati “Nabanje ariko kubitinya ngira nk’amezi umunani numva bidashoboka nkibaza uwakomeza amashuri uwaza ariko Imana izakumitishamo kuza. Ndaza nageze aha mu Rwanda mu kwezi kwa cumi ku itariki ya Mbere mu 1995. Jenoside ubwo ubireba yari yarangiye ariko nanone ubona abantu hakiri ibibazo byinshi.”

Gitwaza avuga ko yategetswe n'Imana kuza mu Rwanda mu isanamitima

Akomeza avuga ko muri gahunda ye, Imana yari yamubwiye ko azavuga ubutumwa hirya no hiryo inamubwira ko hari agahugu gato azajyamo atiyumvishakaga ko ari mu Rwanda.

Ati “Navuga ko muri gahunda yanjye Imana yari yarambwiye ko nzavuga ubutumwa hirya no hino ariko irambwira ngo hari agahugu gato uzajyamo, sinari nzi ako ari ko.

Urumva nari narakuriye muri Congo agahugu gato sinatekereza ko rwaba u Rwanda ariko nyuma y’igihe nza aha.”
Gitwaza atangaza ko Imana yifuje ko hari umusanzu yatanga nyuma y’amahano yagwiriye igihugu.

Akavuga ko byose baciye mu iyerekwa yagize ubwo yari mu gihugu cya Kenya mu nzu yabanagamo n’umusore mugenzi we bafatanyaga gusenga.

We n’uwo musore babanaga buri joro bakoraga amasengesho hagati ya saa cyenda z’ijoro na saa kumi n’imwe za mu gitondo nyuma bakabazanya niba ntacyo Imana yaganirije buri umwe.

Mu ijoro rimwe yabonye umuntu yandika ku gisika abifata nko kurota. Yabajije wa musore niba ibyo abona nawe abibona, undi aramuhakanira. Yamubwiye gufata urupapuro akandika ibyo amusomera wa musore arabikora bigera kuri paji 12.

Ku mutwe w’ayo mapaji 12, Gitwaza yabwirwaga ‘kujya mu Rwanda byihutirwa’. Ubutumwa nyamukuru bwarimo ni uguharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda no kongera kugira u Rwanda igihugu cy’ibyiringiro.

Abona ubwo butumwa yari yamaze kwemererwa itike yo kujya kwiga indege muri Australia. Igihe kimwe yagiye kureba uwamwemereye itike amubwira ko azagaruka undi munsi.

Ati “Ariko icyo gihe nari maze kubona itike yo kujya muri Australia. Hari umuntu wayimpaye eeeh wa muntu nagiye kuyimusaba mu by’ukuri numva Imana insaba kujya mu Rwanda ariko ngashaka nanone kujyayo ngirana cyane ikibazo nabyo. Njya kuyimusaba arambwira ati uzaze ku wa mbere hari ku wa kane nzaguha tike ugende.

Nyuma yaje gusubirayo asanga uwamwereye itike adahari mu rugo. Umuturanyi w’urwo rugo yabwiye Gitwaza ko uwo ashaka adahari yagiye i Mombasa kandi yakoze impanuka ari muri koma.

Yagize ati “Ku wa Gatandatu njya iwe mpageze umuturanyi arambwira ati bagiye Mombasa ariko hari inkuru mbi yakoze impanuka ati kandi ari muri koma nti ari muri koma ngira ubwoba.”

Muri ako kanya Gitwaza yahise yiyumvisha ko ibyabaye ariwe wabiteye kuko ashaka guhunga inshingano yawe n’Imana.

Yumvise ijwi muri we rimubwira ko najya mu Rwanda wa muntu wamwemereye itike ava muri koma mu minsi 14 gusa.

Yanze kubyemera asaba Imana ko yamwoherereza undi muntu atazi akaba ariwe ubimwemeza, yumva ijwi rimubwira ko bitarenze ibyumweru bibiri amugeraho.

Ibyumweru bibiri bingana n’iminsi 14 wa muntu wamwereye itike y’indege yagombaga kuba avuye muri koma.

Nyuma y’ibyumweru bibiri Pasiteri wayoboraga Itorero yasengeragamo yamutumijeho amubwira ko hari umushyitsi waraye iwe (kwa pasiteri) umushaka. Uwo mushyitsi ntiyabonaga (afite ubumuga bwo kutabona).

Gitwaza yageze kwa Pasiteri mu gitondo cya kare bamubwira ko aryamye. Yinjiye mu cyumba asanga harimo umuntu ufite ubumuga bwo kutabona amusaba kumuhobera aramubwira ati “ese ni Paul’ undi nawe ati “yego niwe”.

Yabwiye Gitwaza ati “Kuki usuzugura Imana”. Yamubwiye ko yasabye Imana ku mwoherereza umuntu atazi akamwemeza gutaha mu Rwanda mu ivugabutumwa none bakaba bahuye.

Yanamubwiye ko ibyumweru bibiri bishize kandi na wa mugabo wagombaga kumuha itike yavuye muri koma.

Gitwaza avuga ko yabwiwe n’uwo muntu utabona ko namara ibindi byumweru bibiri akiri ku butaka bwa Kenya, ukuboko kw’Imana kwamurindaga kuzamuvaho.

Kuva icyo gihe yahise yiyemeza gutaha mu Rwanda. Avuga ko bwari ubwa mbere ahageze ndetse ko  nta muntu n’uwe yari ahazi.

Yongeraho ko atorohewe no kubona itike imuzana mu Rwanda ariko ko yaje guhabwa amafaranga n’umugore agereranya na Malayika abona kuza mu Rwanda.

Mu bwana bwe, Gitwaza yivugira ko yabaye mu buzima bw’ikinyabupfura yatojwe na Se, Umukozi w’Imana uri mu ba mbere batangije Itorero ry’abapantekonte muri Congo.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO APOTRE GITWAZA YAGIRANYE NA GERARD MBABAZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND