RFL
Kigali

VIDEO: Precious Nina wabashije guhura na Benjamin Dube utegerejwe i Kigali, yadusangije byinshi ku rugendo rwe rwa muzika

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/07/2019 14:55
0


Umuramyi Precious Nina wamenyekanye mu ndirimbo 'Ugutabarwa', 'Muri Wowe' yafatanije na Yvan Ngenzi n'izindi nyinshi. Yamamaye anakundwa na benshi kubera ubuhanga bwihariye afite mu miririmbire. Mu kiganiro kirambuye yadusangije byinshi ku buzima bwe bwite ndetse n'urugendo rwa muzika.



Umunyarwandakazi Precious Nina ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera impamvu z'amasomo ariko kuri ubu akaba ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje mu biruhuko, ni umukobwa usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. 

Precious Nina ni umwe mu bafasha abahanzi batandukanye mu kuririmba mu bitaramo bitandukanye aho aheruka gufasha Yvan Ngenzi mu gitaramo yise ‘Ntihemuka Live concert’. Avuka mu muryango w'abana 3 akaba ari nawe mfura, afite ababyeyi bombi.


Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA yatangaje ko umuziki we cyangwa se gahunda ze zose akunda kuzigenza gahoro adakunda igitutu. Yagize ati "Nkunda kugenza gahunda zanjye gake kandi nkanazitondera, sinkunda gukorera ku gitutu (pressure) z'igihe gishize nsohoye indirimbo cyangwa se za mugenzi wanjye wasohoye indirimbo ahubwo nkunda kwitondera ibintu byanjye nkasohora indirimbo kuko numva ko ari cyo gihe nyacyo"



Yakomeje avuga ko ari benshi bamusaba gusohora indirimbo nyinshi ndetse ko hari n'abamubwira ko agomba kuba afite album y'indirimbo ze, ariko akabasubiza ko atari cyo gihe. Uyu mukobwa kandi yabajijwe uburyo yafashe kuba yarahuye n'icyamamare muri South Africa, Benjamin Dube unategerejwe mu Rwanda vuba mu gitaramo cya True Promises kizaba tariki 11/08/2019, adutangariza guhura n'uyu muhanzi ko ari nk'inzozi zabaye impamo.


Precious Nina hamwe na Benjamin icyamamare muri South Africa 

"Ni nk'inzozi zabaye impamo, twahuriye muri Amerika muri North Carolina aho nari nitabiriye amarushanwa nawe ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka aho naririmbye indirimbo ye, ku bw'amahirwe nkanatsinda nkegukana irushanwa...Ni aho twahuriye, ibintu mfata nk'iby'agaciro byananyeretse ko Imana igira inzira nyinshi."

Asoza, yageneye ubutumwa abantu bose abashimira kuba bishimira umuziki we n'ubwo utaraba mwinshi cyane, anaboneraho kubibutsa ko mu Mana naho wahasanga ibyishimo byose aho yavuze ko wahakura umunezero, inshuti nziza, ndetse n'ibindi byose umuntu yakwifuza.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE NA PRECIOUS NINA MUGWIZA.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND