Youtube ni rumwe mu mbuga eshatu zikoreshwa na benshi kuisi, rukaba rumwe rukumbi rufite abantu ruhemba buri kwezi binyuze mu kubakoresha mu bikorwa byarwo. Youtube ubu benshi bari kuyikoresha basarura amafaranga atangira ingano binyuze mu gushyira amavideo yigisha cyangwa amenyesha. Muri iyi nkuru turabereka uko wakora channel n'uko wahembwa.
Youtube ni urubuga rwatangiye mu mwaka wa 2005, rutangijwe n’abagabo batatu ari bo Chad Hurley, Steve Chen na Jawed Karim. Mu mwaka wa 2006 rwaje kugurwa na Google ariyo na n'ubu ikirufite mu biganza byayo. Ni urubuga ruri mu zikunzwe ku si rukaba rutunze benshi binyuze mu kubaha amafaranga avuye mu mavideo bashyira kuri uru rubuga.
Guhabwa amafaranga bisaba kuba ufite Youtube channel ariyo twakwita nk'umurongo unyuraho amavideo. Aya mavideo abantu barayareba nyuma agakoreshwa n'abandi biga cyangwa bishimisha noneho Youtube ikayakoresha mu bucuruzi bwo kwamamaza akabyara amafaranga noneho na nyiri Videos akabona kuyabona.
Muri video iri hasi tugiye kurebera hamwe uko wakora Youtube Channel ndetse n'uku ushobora gukora Google account mu gihe utayifite nk'imwe mu nkingi zigufasha gukora Youtube channel.
TANGA IGITECYEREZO