RFL
Kigali

Byinshi kuri Orezi wakoranye indirimbo na Charly&Nina babonyeho umwihariko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2019 14:27
0


Abahanzikazi Charly&Nina batangaje ko umunya-Nigeria Esigne Allen [Orezi] bakoranye indirimbo “Lazizi” bamubonyeho umwihariko wo gucisha make kandi akubaha buri muntu wese, akaba umuhanga mu muziki.



Ku wa 24 Nyakanga 2019, Itsinda rya Charly&Nina ryashyize hanze indirimbo “Lazizi” imaze kurebwa n’abantu barenga 66, 831 kuri YouTube. Iyi ndirimbo yashyizwe hanze yari imaze imyaka ibiri itangiye gukorwa, Charly&Nina basobanura ko kuba indirimbo yaratinze byaturutse ku kuba Orezi ataragiye abonekera ku gihe.

“Lazizi” ni izina bahisemo wakwifashisha wita/uhamagara umukunzi wawe nk’uko wavuga ‘honey’, ‘cherie’ n’andi mazina abakundana baziranyeho. Ku rubuga rwa Youtube rw’aba bahanzikazi, iyi ndirimbo yatanzweho ibitekerezo bya benshi bashimye ubutumwa buyigize n’uko amashusho yafashwe.

Kuva yashyirwa hanze, Orezi yafashe iya mbere ayisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse uko bucyeye n’uko bwije agaragaza ko yanyuzwe no gukorana n’itsinda rya Charly&Nina rimaze imyaka icyenda mu rugendo rw’umuziki.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "LAZIZI" YA CHARLY&NINA BAKORANYE NA OREZI

Mu kiganiro na INYARWANDA, Charlotte Rulinda [Charly], yavuze ko Orezi afite umwihariko wo gucisha make kandi akumva buri wese bigendanye n’igitekerezo ashaka kumubwira.

Avuga ko Orezi ari umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bafite umuziki ukunzwe muri Afurika y’Uburengerazuba ndetse ko nyuma yo gukorana indirimbo uyu muhanzi yahise ajya gukorera ibitaramo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yagize ati “…Umwihariko we n’umuhanga acisha make arasabana kandi yubaha buri muntu wese. Ni umuhanzi umaze igihe kinini akora umuziki muri ‘West africa’ n’ahandi arazwi cyane, amaze gukora ‘tour’ ahantu henshi hatandukanye! N’ubu yahise ajya muri Amerika aho ari gukorera ibitaramo bitandukanye.”

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo “Lazizi” yatunganyijwe na Pastor P. Ni mu gihe amashusho yakorewe mu gihugu cya Uganda muri studio Swangz Avenue.

Ibyo wamenya kuri Orezi wakoranye indirimbo “Lazizi” na Charly&Nina:

Orezi yavutse yitwa Esegine Allen kuya 28 Werurwe 1986. Ni umunya-Nigeria w’umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo wavukiye ahitwa Owhelogbo muri Leta ya Delta.

Izina rye ryamenyekanye biturutse ku ndirimbo yise “Rihanna” yashyize ahagaragara mu 2013; imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’imyaka itandatu imaze isohotse.

Yakuriye mu muryango w’abana batanu, ni imfura. Yize amashuri yisumbuye muri Command Secondary School ho muri Abakaliki. Yize muri ‘Univesity of Lagos’, anafite impamyabumenyi yakuye muri NYSC. Urugendo rw’umuziki we ruhera mu 2009 aho yakoranye n’aba-producer bakomeye barimo Kiddominant, Del B na Dokta Frabz n’abandi.

Ijwi rye ryumvikanye bwa mbere mu ndirimbo yise “I No Fit Lie” yabimburiye izindi ndirimbo amaze gushyira hanze, amashusho yayo yafatiwe muri Afurika y’Epfo, yacuranzwe henshi igirwa ikirango kuri Radio nyinshi, byatumye atumirwa mu bitaramo bikomeye.

Charly&Nina bashimye guca bugufi kwa Orezi wo muri Nigeria

Mu 2010 yashyize hanze indirimbo yise “High B.P”, yamufashije guhatanira ibihembo muri MTV Base. Yashyize hanze kandi indi ndirimbo “Jamilaya” yakoranye na Dj JamJam wo mu Bwongereza, yamufashije kongera kuvugwa cyane, igira umubare munini w’abayikunze.

Muri uyu mwaka kandi yaririmbye mu gitaramo “Star Trek Musical Concert” cyabereye i Kaduna muri Makurdi. Anaririmba mu birori byo kwizihiza imyaka 50 y’Ubwigenge bwa Nigeria.

Mu 2011, ijwi rya Orezi yumvikanye mu ndirimbo “Emoti” yakoranye na Danagog, Igho na Dj Debby. Yakinwe kuri Trace TV, MTV Base, Sound City na One Music. Muri uyu mwaka kandi yaririmbye mu gitaramo “Jump Off Show” cyateguwe na Dj Jimmy Jatt, cyabereye kuri Get Arena muri Lekki.

Mu 2012 yakoranye indirimbo “Booty Bounce” na Karen Igho, Bovi wande coal, Kay Switch, Sina Rambo, Vina Danagog, Skuki na General Pype. Iyi ndirimbo yacuranzwe igihe kinini kuri African Songs, Trace Urban, Channel O na MTV. Yatumye ashyirwa mu bihembo ‘Channel O Music Video Awards’. 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "LAZIZI" YA CHARLY&NINA BAKORANYE NA OREZI

Yaririmbye muri “Rhythm Unplugge concert” cyabereye i Ibadan. Yaririmbye no mu gitaramo cyateguwe na Continental Broadcasting Services(CBS) isanzwe ifite Radio na Televiziyo mpuzamahanga.

Mu 2013 yashyizwe mu mu bihembo bya NMVA (Nigerian Music Video Awards) mu cyiciro Best Reggae Dancehall Artist aho yegukanye igihembo. Yanahatanye mu bihembo bya UNILAG Awards mu cyiciro Best New Act aho yegukanye igihembo.

Mu 2014 yahatanye mu bihembo bya ‘Nigeria Entertainment Awards’ mu cyiciro ‘Best New Act of the Year’, yahatanye kandi mu bihembo bya City People Entertainment Awards mu cyiciro Dancehall/Reggae Act of the Year.

Yaririmbye kandi mu tubyiniro dukomeye two muri Nigeria no muri Afurika y’Epfo. Ni umwe mu baririmbye mu gitaramo “Emoti” cyateguwe na Dj Debby. Yanaririmbye muri Club Inc yo muri Afurika y’Epfo. Muri Werurwe na Nzeri 2014, Orezi yashyize ahagaragara indirimbo “Shoki” na “You Garrit”.

Mu Nzeri 2015 yamuritse album yise “Ghen Ghen” indirimbo nyinshi ziriho yazikoranye n’abahanzi nka 9Ice, Davido, Flavour, Ice Prince, M.I Ibanga, Timaya na Wizkid.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "LAZIZI" YA CHARLY&NINA

REBA HANO INDIRIMBO 'MY QUEEN' YA OREZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND