RFL
Kigali

FIBA U16 Africa: U Rwanda rwabuze itike ya ½ nyuma yo gutsindwa na Mozambique-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/07/2019 20:49
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabuze itike ya 1/2 cy'irangiza mu mikino Nyafurika iri kubera mu Rwanda ihuza abangavu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball. U Rwanda rwabuze itike nyuma yo gutsindwa na Mozambique amanota 62-37 mu mukino wakinwe ku mugoroba w'uyu wa Kabiri.



Wari umukino u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo ruzamure amanota kuko rwagiye muri uyu mukino rufite amanota abiri gusa kuko batsinzwe n'ibihugu nka Tanzania na Angola mu mikino ibiri ibanza.

Umukino wa gatatu ku Rwanda nawo wabaye umusaruro mubi kuko batsinzwe amanota 62-37 (22-7, 16-13, 19-7 na 8-7). Muri uyu mukino, Jessie Joaqium (Mozambique, 15) yahize abandi atsinda amanota 20 akurikirwa na Kisshana Mafassitela bakinana kuko yatsinze amanota 15.


Nyiramugisha Hope w'u Rwanda ahanganye na Kisshana Mafassitela (9)

Ku ruhande rw'u Rwanda wabonaga umukino wabagoye haba mu mbaraga na tekinike zo gutsinda, uwagize amanota menshi yabaye Lydia Uwimana Kamerewe watsinze amanota atandatu (6).

Mu mikino y'itsinda rya mbere (A), u Rwanda rwatangiye rutsindwa na Tanzania amanota 42-36 (9-7, 8-8, 18-12 na 9-7) mbere yo gutsindwa na Angola amanota 68-49 (21-18, 23-9, 14-12 na 10-10).


Wari umukino w'ingenzi ku Rwanda ariko utabaye uko imibare yabisabaga 


Ni imikino iri kureba abangavu batarengeje imyaka 16 bava hirya no hino muri Afurika 

Muri iri tsinda (A), hazamutse Angola n'amanota atandatu (6pts) iri ku mwanya wa mbere ikurikirwa na Mozambique ya kabiri n'amanota atanu (5pts).

Tanzania ni iya gatatu n'amanota ane (4 Pts) mu gihe u Rwanda rwasoje ku wanya wa nyuma (4) n'amanota atatu (3). Gusa, u Rwanda na Tanzania ntabwo bahita basohoka mu irushanwa kuko bazakina imikino yo guhatanira imyanya kuva kuri gatanu kugeza kuri karindwi (7).



Nyiramugisha Hope yatsinze amanota umunani (8) mu minota 11'29'' yamaze mu kibuga

Leonor do Alvar (10) afata amabwiriza ya Carlos Dezanove umutoza mukuru wa Mozambique 


Abashinzwe gukurikirana amanota 



Abakinnyi batatu b'u Rwanda batari gukoreshwa muri iri rushanwa


Mozambique yakatishije itike ya 1/2 itsinze u Rwanda mu mukino wa nyuma mu itsinda rya mbere (A)

Dore uko amakipe yose mu itsinda rya mbere (A):

1.Angola: 6pts

2.Mozambique: 5Pts

3.Tanzania: 4pts

4.Rwanda: 3pts

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND