RFL
Kigali

Rocky Kirabiranya ategerejwe mu turere twa Musanze na Rubavu aho azasobanurira filime mu buryo bw'imbona nkubone

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/07/2019 17:29
1


Rocky Kirabiranya wamenyekanye cyane mu Rwanda mu gusobanura filime azikura mu zindi ndimi azishyira mu kinyarwanda, kuri ubu ari kuzenguruka uturere tunyuranye asobanura filime imbona nkubone nk'uko twabitanharijwe na Rugemana Amen Babu umwe mu bari gutegura ibi bitaramo.



Taliki ya 02 Kanama 2019 Rocky hamwe n'abahanzi nka Maylo na Generous 44 bazataramira muri salle yo ku murenge wa Muhoza, igitaramo kikaba kizatangira saa kumi n'ebyiri zumugoroba (6:00 PM) mu gihe tariki ya 4 Kanama 2019 Rocky azataramira Abanyarubavu aho azaba ari kumwe n'abahanzi batandukanye barimo itsinda ry'i Rubavu The Same, Generous 44 na Maylo. Kwinjira bizaba ari 1000Frw n'ibihumbi 2000 by'amafaranga y'u Rwanda.


Rocky hamwe na Rugemana Amen Babu bafatanyije gutegura ibi bitaramo

Ku itariki ya 04 Kanama 2019 Rocky Kirabiranya azasobanurira Filimi Abanyarubavu mu buryo bw'imbona nkubone. Mu karere ka Rubavu bizabera muri Gymunasium ya centre Culturaire/ Vision Jeunesse Nouvelle. Mu kiganiro Rugemana Amen Babu uzwi nka Babu_Rwanda utegura bino bitaramo afatanyije na Rocky nyiri ubwite yatangarije Inyarwanda.com ko ibi bitaramo byagakwiye guhabwa agaciro gakomeye ku bantu bo muri tuno turere biri kuberamo na cyane ko haba harimo n'umwanya wo kwidagadura mu ndirimbo hamwe n'abahanzi.

Ibi kandi ngo bizasiga bikuyeho urujijo ku bantu bibazaga uko abasobanuzi babikora iyo basobanura kuko hari abumvaga ko abasobanuzi hari ubundi buryo bakoresha ngo boroherwe n'akazi. Yagize ati "Ni byo benshi buriya ntabwo baba basobanukiwe n'uko gusobanura filimi birirwa bareba bikorwa, abenshi batekereza ko hari izindi nzira zikoreshwa ariko uyu niwo mwanya wo kwereka Abanyarwanda uburyo bikorwa imbona nkubone. Ikindi kandi muri ibi bitaramo dutumira n'abahanzi bazwi bagashimisha abantu so,ndumva iki aricyo gihe ngo tumenye neza kandi dusobanukirwe nibya filime twirirwa turebe".


Rocky aherutse guhabwa igikombe cya Made in Rwanda Award nk'uwahize abandi mu gusibanura filime mu mwaka wa 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alba4 years ago
    courage kbs gusa abana wasize mukazi ntago ari byose





Inyarwanda BACKGROUND