RFL
Kigali

Mitima Isaac myugariro wa Police FC arabagwa kuri uyu wa Mbere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/07/2019 10:06
0


Mitima Isaac myugariro mu mutima w’ubwugarizi bwa Police FC agomba kubagwa ivi ry’ibumoso muri gahunda yo kwivuza ikibazo amaranye igihe.



Mitima arabagwa ivi ry’iburyo nyuma y’umwaka w’imikino amaze muri Police FC kuko yaje mbere y’uko umwaka w’imikino 2018-2019 utangira aho yari avuye mu Intare FA aho yari kapiteni.


Mitima Isaac arabagwa kuri uyu wa Mbere 

Mu mwaka we w’imikino 2018-2019 muri Police FC, Mitima Isaac yagiye abona imikino itandukanye abanza mu kibuga cyangwa akaba yajyamo asimbuye ariko akabikora anafite ikibazo mu ivi rigomba kubagwa mu masaha y’igicamunsi cy’uyu wa Mbere ku bitaro byitiriwe umwami Faisal.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND