RFL
Kigali

Hervé Renard watozaga Morocco yagiye gutoza Arabia Saudite

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/07/2019 7:38
0


Hervé Renard umutoza w’umunyabigwi watwaye ibikombe bibiri by’Afrika, wari umutoza w'ikipe y'igihugu ya Morocco y'umupira w'amaguru kuva mu mwaka wa 2016, yatandukanye nayo ajya gutoza Arabia Saudite nk'umutoza mukuru.



Hervé w’imyaka 50 y’amavuko yafashije Morocco kwitabira bwa mbere imikino y’igikombe cy’Isi mu myaka 20 ishije, ariko yaje kwirukanwa nyuma y’uko Morocco isezerewe mu mikino y’amatsinda y’AFCON 2019, itsinzwe na Benin kuri penaliti.

Herve w'imyaka 50 watwaye ibikombe bibiri by'Afrika nk'umutoza akaba agiye gukomeraza ubutoza muri Arabia Saudite

Hervé Renard watwaye ibikombe bibiri by’Afrika, aho mu mwaka wa 2012 yagitwaye ari umutoza mukuru wa Zambia no mu mwaka wa 2015 agitwara ari umutoza wa Cote d’Ivoire. Uyu mutoza uvuka mu gihugu cy’u Bufaransa yaje kwerekeza muri Afrika y’Amajyaruguru, aho yari umutoza uhembwa amafaranga menshi ku mugabane w’Afrika.

Ubutumwa Renard yanyujije kuri Twitter ahakana ko yaba agiye gutoza Senegal 

Nyuma yo gutandukana na Morocco hari amakuru menshi yavugaga ko ashobora kuba yajya gutoza ikipe y’igihugu ya Senegal cyangwa Misiri, gusa yaje kubihakana abicishije ku mbuga nkoranyabaga akoresha.

Kuri ubu Saudi Arabian Football Federation (SAFF), yatangaje ko uwahoze ari umutoza wa Lille yo mugihu cy’u Bufaransa, Hervé Renard ari umutoza mushya wa Arabia Saudite aho aje gusimbura umunya Argentine Juan Antonio Pizzi wayitozaga.

Hervé Renard yasinye amasezere y’imyaka ibiri n’igice na Saudi Football Federation yo kuba umutoza mukuru wa Arabia Saudite nk'uko byatangajwe na Saudi sports daily.

Hervé Renard yitezweho kujyana ikipe ya Arabia Saudite mu gikombe cy’Isi cyizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022, aho Arabia Saudite yageze mu majonjora ya kabiri, ikaba iherereye mu itsinda rya kane (D) ririmo ibihugu nka Uzbekistan, Palestine, Yemen na Singapore.

Hervé Renard yatoje amakipe y'igihugu atandukanye nka Angola (2010), Zambia (2008-2010), Ivory Coast (2014-2015) na Morocco (2010-211) .Yatoje amakipe (Clubs) nka;  SC Draguignan (1999–2001), Song Da Nam Dinh na Cambridge United (2004), AS Cherbourg (2005–2007), USM Alger (2011), Sochaux (2013–2014) na Lille (2015).


Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND