RFL
Kigali

Umwanda wiganje ahacumbika Musanze FC yanasubitse gahunda y'imyitozo-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/07/2019 18:30
0


Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019, ni bwo Musanze FC yagombaga gutangira imyitozo ariko kubera ikibazo cy’umwanda wiganje aho abakinnyi bacumbitse, imyitozo yasubitswe aho biteganyijwe ko ishobora gutangira tariki ya 1 Kanama 2019.



Nyuma y’igihe cy’akaruhuko ku mwaka wa 2018-2019 w’imikino, kuri ubu amakipe amwe n’amwe yatangiye imyitozo. Musanze FC yagombaga gutangira imyitozo uyu munsi tariki ya 29 Nyakanga 2019 n' umutoza wabo mushya Niyongabo Amars ariko ikaba yimuriwe ku wa Kane tariki ya 1 Kanama 2019, kubera ikibazo cy'umwanda uri aho abakinnyi barara.

Abakinnyi ba Musanze FC bari bitabiriye imyitozo bari gutaha nyuma yo gusanga aho baba hatameze nezaBimwe mu bice bigize inyubako yaho abakinnyi ba Musanze FC baba

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Musanze FC kandi yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri umutoza mushya, Niyongabo Amars ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, aho uyu munsi ari bwo byari biteganyijwe ko yerekwa abakinnyi bazakorana mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.


Ubwiherero bw'aho ikipe ya Musanze FC iba bumeze nabi

Iyo ugeze aho abakinnyi b’ikipe ya Musanze FC baba (locale), nta kindi uhasanga uretse umwanda mwishi, aho nta suku hakorewe ndetse Inyarwanda yamenye amakuru avuga ko ariyo mpamvu bafashe icyemezo cyo gusubika imyitozo kubera kuba ahantu hadasukuye bishobora kubaviramo kuhakura indwara ziterwa n’umwanda. Ubuyobozi bwa Musanze Fc bwirinze kugira byinshi butangariza Inyarwanda ku mpamvu nyamukuru yatumye basubika imyitozo.

Iruhande rw'inyubako y'aho abakinnyi ba Musanze FC baba hari ibihuru ndetse n'ibigunda

Igikoni cya Musanze FC gisa nabi cyane

Ikibazo cy’umwanda w’aho abakinnyi barara cyongeye kugaruka nyuma yuko mu ntangiriro z’uyu mwaka (2019) cyagaragaye aho abakinnyi ba Gicumbi FC bararaga ndetse bikaza kurangira nabo bahagaritse imyitozo kugira ngo ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bufatanyije n’abayobozi ba Gicumbi FC babanze bahakore isuku. 

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND