Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019 i Cairo mu Misiri, habaye tombora y’uburyo amakipe azahura mu mikino yo gushaka amatike yo kuzakina igikombe cy’Isi cyizabera muri Qatar, aho u Rwanda rwatomboye ibirwa bya Seychelles umukino ubanza ukazabera muri Seychelles.
Umukino
ubanza w'Amavubi uzabera mu gihugu cya Seychelles muri Nzeli uyu mwaka wa 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba mu mwaka
wa 2020 ukazabera i Kigali mu Rwanda.
Abakinnyi b'ikipe y'u Rwanda barasabwa gukora amateka bakajyana u Rwanda mu gikombe cy'isi bwa mbere
Ikipe y’igihugu y’u
Rwanda izakina iyi mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi cyizabera
mu gihugu cya Qatar mu mwaka wa 2022. U Rwanda ruramutse rwitabiriye iri rushamwa bwaba ari
ubwa mbere mu mateka kuko ntabwo rurabasha kuba rwakwerekeza mu mikino ihuza ibihugu
ku isi (Word Cup).
Paul Mugabe/ Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO