RFL
Kigali

Word Cup 2022: U Rwanda rwatomboye Seychelles mu gushaka itike y'igikombe cy’isi cya 2022

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/07/2019 13:15
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019 i Cairo mu Misiri, habaye tombora y’uburyo amakipe azahura mu mikino yo gushaka amatike yo kuzakina igikombe cy’Isi cyizabera muri Qatar, aho u Rwanda rwatomboye ibirwa bya Seychelles umukino ubanza ukazabera muri Seychelles.



Umukino ubanza w'Amavubi uzabera mu gihugu cya Seychelles muri Nzeli uyu mwaka wa 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba mu mwaka wa 2020 ukazabera i Kigali mu Rwanda.

Abakinnyi b'ikipe y'u Rwanda barasabwa gukora amateka bakajyana u Rwanda mu gikombe cy'isi bwa mbere

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina iyi mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi cyizabera mu gihugu cya Qatar mu mwaka wa 2022. U Rwanda ruramutse rwitabiriye iri rushamwa bwaba ari ubwa mbere mu mateka kuko ntabwo rurabasha kuba rwakwerekeza mu mikino ihuza ibihugu ku isi (Word Cup).

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND