RFL
Kigali

Nduwayo Danny Barthez watandukanye na Police FC yasinye muri Marines FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/07/2019 12:46
0


Nduwayo Danny Barthez wari umunyezamu muri Police FC mu myaka itatu ishize akaza gutandukana nayo mbere y’uko umwaka w’imikino 2019-2020 batangiye imyiteguro, kuri ubu yasinye muri Marines FC.



Nyuma yo gutandukana na Police FC akaza gushakwa n’amakipe nka Bugesera FC na SC Kiyovu, Nduwayo yahisemo gusinyira Marines FC ikipe yazakukiyemo mbere yo gutangira kujya mu y’andi makipe.

Aganira na INYARWANDA, Nduwayo yavuze ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri (2), amasezerano amwemerera kuba yajya mu yindi kipe mu gihe yaba imushatse mbere y’uko imyaka ibiri irangira.

Nduwayo yatangiye gukina umupira w’amaguru mu 2006 ubwo yari mu mashuli abanza ya Gacuba mu murenge wa Gisenyi mbere yo kugana mu ikipe y’abana bakiri bato (Junior) ya Etincelles FC mu 2007.


Nduwayo Danny Barthez wari umunyezamu muri Police FC yasinye imyaka ibiri muri Marines FC

Mu 2008 yahise yifuzwa n’ikipe y’abato ya FC Marines yari yanamwijeje ko azayibera kapiteni, yaje kuyemerera ayijyamo anagira amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 15 yagombaga kujya mu mwiherero mu gihugu cy’u Buholandi. Iyi gahunda yaje gupfa ku munota wa nyuma kuko umwiherero wakuweho abana basubira mu makipe yabo.

Mu 2009 ubwo yari akiri kapiteni wa FC Marines y’abato, yagize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 17 yagiye mu mwiherero mu gihugu cy’u Budage hategurwa umusaruro w’imikino y’igikombe cy’isi cy’ingimbi (U17) cyabereye muri Mexique mu 2011.

Mu mwaka w’imikino 2009-2010, Nduwayo yazamuwe mu ikipe y’abakuru ya FC Marines (Senior) mbere yo kugana muri Sec Academy mu mwaka w’imikino 2010-2011 ku ntizanyo kuko ngo yashakaga kubanza kurangiza amashuli yisumbuye bitewe nuko muri FC Marines atabonaga uko yiga neza.

Umwaka w’imikino 2011-2012 yaje kugira ikibazo cy’imvune mbere yo koroherwa akifuzwa n’ikipe ya Gicumbi FC mu mwaka w’imikino 2012-2013 akayikinamo umwaka umwe.

Ikipe ya FC Musanze yaje kumwifuza mu mwaka w’imikino 2013-2014 ayijyamo amaramo umwaka umwe mbere yo kugana muri Etincelles FC mu mwaka w’imikino 2015-2016 ubwo yatozwaga na Seninga Innocent kuri ubu uri mu ikipe ya Police FC. 

Ubwo Seninga yari avuye i Gisenyi gufasha Etincelles FC kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, yahise agura abakinnyi bo kujyana muri Police FC anatwara Nduwayo Danny Barthez icyo gihe wari ufite imyaka 24.

Nduwayo Barthez yasubiye muri Marines FC

Nk’abandi bakinnyi, Nduwayo nawe afite akazina k’agatazirano ka “Barthez” umunyezamu w’umufaransa wamenyekanye cyane mu ikipe ya Toulouse, Olympic de Marseille, AS Monaco na Manchester United ndetse akanakinira u Bufaransa imikino 87 kuva mu 1999-2006 akanatwarana nayo igikombe cy'isi cyabereye mu Bufaransa mu 1998.

Nduwayo kuba yitwa Barthez ntabwo ngo bikomoka cyane kuri Fabien Barthez wakanyujijeho ahubwo ngo kuba ababyeyi baramwise Nduwayo Bariteze byahise bisa naho izina Bariteze rigira imivugire ihura n’amazina ya “Barthez” bityo izina rimufata gutyo.

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO DUHERUKA KUGIRANA NDUWAYO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND