RFL
Kigali

FIBA U16 Africa: U Rwanda rwatangiye irushanwa rutsindwa na Tanzania-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/07/2019 7:23
0


Guhera kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019, mu Rwanda hatangiye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku bangavu batarengeje imyaka 16 muri Basketball. U Rwanda rwakiriye iri rushanwa rwatangiye rutsindwa na Tanzania amanota 42-36.



Ni umukino wari uwa mbere ku Rwanda ruri imbere y’abafana ariko kandi ukaba umukino utabaye mubi mu buryo bwa tekinike kuko amakipe yombi yabonye umwanya wo kwerekana ibishoboka.


Mu mikino itatu u Rwanda rumaze guhuramo na Tanzania muri uyu mwaka rwabashije gutsindamo umwe 


Ikipe y'igihugu cya Tanzania 

Agace ka mbere katwawe n’u Rwanda nyuma yo gutsinda amanota 9-7. Agace ka kabiri kabaye urugamba amakipe yombi anganya amanota 8-8 mbere yo kujya mu gace ka gatatu Tanzania igahita itsinda amanota 18-12 nyuma ni bwo mu gace ka nyuma Tanzania yongeye gutsinda amanota 9-7 bityo Tanzania iheruka mu Rwanda mu mikino ya Zone V U16 iba ibonye amanota abiri y’umunsi.


Ikipe y'igihugu cy'u Rwanda yatsinzwe umukino wa mbere  






Nyirasafari Esperence Minisitiri wa siporo n'umuco yitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry'iri rushanwa 


Mugwiza Desire umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA)


Ambasaderi Munyabagisha Valens Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda (CNOSR)

Umunezero Lamla w’u Rwanda yahize abandi mu gutsinda agira amanota 13 mu minota 31’36” yamaze mu kibuga.

Stacy Charlene Usanase akaba na kapiteni w’u Rwanda ndetse akaba umukobwa wa Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC, yatsinze amanota icumi (10) mu minota 8’04’’ yamaze mu mukino.

Ku ruhande rwa Tanzania, Paulina Mollel(6) ni we wagize amanota menshi (12) aza imbere ya Anna Mollel (12) watsinze amanota icumi (10).


Ni umukino ikipe y'u Rwanda yanageze aho irawuyobora ariko biza kwanga 

U Rwanda rugomba kugaruka mu kibuga kuri uyu wa Mbere ruhatana na Angola saa kumi n’imwe zuzuye (17h00’).

Angola yatsinze Mozambique amanota 76-54 mu mukino wabo wo mu itsinda rya mbere (A) bahuriramo n’u Rwanda.


Ikipe ya Angola igomba gucakirana n'u Rwanda kuri uyu wa Mbere 


Angola ifite abafana i Kigali 

Dore uko umunsi wa mbere wagenze:

Ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019

-Egypt (yatsinze kuri mpaka)  vs South Africa (B)

-Mali 108-32 Uganda (B)

-Rwanda 36-42 Tanzania (A)

-Angola 76-54 Mozambique (A)

Dore uko umunsi wa kabiri uteye:

Kuwa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019

-14h45’: Tanzania vs Mozambique (A)

-17h00’: Rwanda vs Angola (A)

-19h15’: Uganda vs Egypt (B)




Haririmbwa "Rwanda Nziza"    







Bimwe mu bihugu biri mu Rwanda 




Nelious Mbugeni (6) wa Tanzania  azamukana umupira 


Abatoza b'u Rwanda baganira n'abakinnyi 


Ikipe ya Mozambique yatsinzwe na Angola amanota 76-54


Uva ibumoso: Sangwe Armel (Espoir BBC), Kubanatubane Jean Phillipe (Espoir BBC) na Ndizeye Niyonsaba Dieudonne (Patriots BBC) barebye iyi mikino 





MC Kabaka niwe uri guhuza amagambo muri iri rushanwa 



Indirimbo yubahiriza igihugu cya Angola abana bayirimbana morale 


Indirimbo yubahiriza igihugu cya Mozambique 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND