RFL
Kigali

MTN yahembye Miliyoni 1 Frw, Inka, Televiziyo n’ibindi abakoresha ‘Yolo’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/07/2019 8:03
0


Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatanze ibihembo ku banyamahirwe bakoresha gahunda yayo ya ‘Yolo’ nk’uburyo bwihariye ku bari hagati y’imyaka 16 na 25 (urubyiruko) bakoresha Pack yo guhamagara, internet banohererezanya ubutumwa bugufi (message) mu cyiswe “Yolo Pack”.



Ibi bihembo byatanzwe mu gitaramo Kigali Summer Fest 2019 MTN yateyemo inkunga. Ni igitaramo cyahurije hamwe abahanzi b’abanyarwanda 13 ndetse n’Umuhanzi Mukuru Rich Mavoko wo muri Tanzania wanyuze muri Wasafi Records ya Diamond.

Cyabereye muri Parking ya Camp Kigali mu Ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga 2019.

Abatsinze muri gahunda ya ‘Yelo’ bageze ahabereye iki gitaramo muri Parking ya Camp Kigali hakiri kare. Bose babanje gutanga imyirondoro yabo mbere y’uko bahabwa ibihembo.

Ibihembo bikuru byatanzwe muri gahunda ya ‘Yolo’ ni Miliyoni 1 Frw ndetse n’inka.

Rugwiro Nshuti wahembwe inka, yatangarije INYARWANDA, ko yahamagawe inshuro zirenze eshatu asabwa kwitabira iki gitaramo cya Kigali Summer Fest 2019 ndetse abwirwa n'aho agomba gukura itike izamwinjiza.

Yavuze ko yinjiye muri gahunda ya ‘Yelo’ nyuma y’uko yakiriye ubutumwa bugufi kuri telefoni ye bumumenyesha y’uko ashobora kuba umwe mu begukana ibihembo bitandukanye byateguwe.

Avuga ko atari asanzwe afite inka ariko agiye gushaka amufasha kuyitaho, ashima byimazeyo MTN yatekereje ku rubyiruko.

Ati “Nta nka nari nsanzwe mfite ariko ngiye gushaka umuntu w’inshuti ayindagirire.

Ni ibintu bintunguye. Ndashima cyane MTN nabanje kugira ngo ni abantu bambeshya ariko bakomeje kumpamagara bambwira ko uyu munsi ngomba kuza gufata ibihembo byanjye. MTN ni kompanyi nziza ihigura ibyo yemeye.”

Gisele Phanny Ushinzwe gutera inkunga muri MTN, yabwiye uyu musore wegukanye inka ko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ayishyikirizwa.

Bamwe mu begukanye ibihembo basabwaga kugaragaza ko bishimye, bakabyinana n'abashyushyugaramba Dj Anita Pendo na Mc Tino bikizihira benshi

Ndayisenga Hardy we yegukanye Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko kuva yavuka atigeze atunga Miliyoni mu buzima bwe none ngo MTN omushyize mu banyarwanda bayatunze.

Yavuze ko kwinjira muri gahunda ya ‘Yelo’ byaturutse ku butumwa bugufi yakiriye bumubwira ko ashobora kuba mu banyamahirwe batsindira ibihembo.

Ngo yatangiye gukoresha “Yolo Pack” ariko atizeye neza niba koko ashobora gutsinda.

Mu cyumweru gishize MTN yaramuhamagaye imubwira ko yatsindiye Miliyoni, ngo ntiyahise abyemera acyeka ko ari abatekamutwe bashaka gutwara utwe.

Uyu musore avuga ko mu mafaranga yahawe agiye gushaka uko yishyurira Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante) nibura abantu 20 bari mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ati “Aya mafaranga mpawe ngiye kuyakoresha mfasha abantu 20 nzabashakira ‘Mituelle de Sante’ mbishyurire mu gihe cy’umwaka. Asigaye nzayabika kuri konti kugira ngo mbanze ntekereze neza icyo kuyakoresha.”

Mu bindi bihembo MTN yatanze harimo telefone ‘Ikosora’ igura 19, 800 Frw; ifite ikoranabuhanga rigezweho, ‘application’ nyinshi zikunzwe, ibashaka kwakira 3G.

Telefoni ‘Ikosora’ yazanywe ku isoko na MTN ifatanyije na China Mobile Market, ifata interineti nziramugozi (Wi-Fi), irimo ‘application’ nka Youtube, Facebook, Whatssapp, Twitter, Google Apps, ikagira Radio FM, Itoroshi, Simukadi 1 cyangwa 2.

Mu bindi MTN yatanze nk'ibihembo harimo Tecno Y3, Tecno Spark 2, Lap Top, imipira yo kwambara, Televiziyo za Samsung n’ibindi.  Kwinjira muri “Yolo Pack” ukoresha *154# ugakurikiza amabwiriza.

Hatanzwe ibihembo birimo Telefoni, Televiziyo n'ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi

Ndayisenga yegukanye Miliyoni 1 Frw abicyesha gukoresha gahunda ya 'Yelo'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND