RFL
Kigali

Gasogi United yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 itsinze Heroes FC kuri penaliti-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/07/2019 19:19
0


Ikipe ya Gasogi United yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2018-2019 itsinze Heroes FC penaliti 4-2 nyuma y’uko iminota 90’ y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.



Ni umukino wahuzaga amakipe yombi yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League 2019-2020).


Gasogi United bishimira igikombe cya shampiyona 2018-2019

Heroes FC yafunguye amazamu ku munota wa 55’ itsindiwe na Nyarugabo Moise mbere y’uko Dusange Bertin yishyurira Gasogi United ku munota wa 76’ kuri penaliti.

Iminota 90’ yarangiye amakipe akinganya igitego 1-1 bahita binjira muri penaliti ako kanya bityo birangira Gasogi United binjije penaliti enye (4) muri eshanu mu gihe Heroes FC binjije penaliti ebyiri (2) gusa.

Wari umukino amakipe yombi ubona ari ku rwego rwiza rw’umupira urimo tekinike cyane ariko ukabona Heroes FC ifite abakinni bo hagati barebare babashaga kubuza Gasogi United kuba yakinira mu kirere.


Gasogi United yageze mu cyiciro cya mbere aho izajyana na Heroes FC

Muri uyu mukino Heroes FC yari ifite abakinnyi babiri bakina barinda ab’inyuma (2 Holding Midfielders) aho bari bafite Mugisha Bonheur (14) na Mudacumura Jackson (15) imbere yabo hari Patrick Ishimwe wakinaga inyuma y’abataha izamu.


Mudacumura Jackosn (15) agurukana umupira hagati mu kibuga 

Ibi byaje gutuma abakina hagati ba Gasogi United bagorwa no kuba bacengeza imipira mu bwugarizi bwa Heroes FC bityo baninjizwa igitego ku munota wa 55’.


Nyarugabo Moise watsinze igitego cya Heroes FC


Heroes FC bishimira igitego cyafunguye amazamu 



Dusange Bertin (7) yakishyuye kuri penaliti

Gasogi United na Heroes FC niyo makipe azazamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda zisimbure Amagaju FC na Kirehe FC zamaze kumanuka.

Gasogi United yageze mu cyiciro cya mbere ibanje gusezerera Sorwathe FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mukino ibiri. Umukino ubanza wabereye i Kinihira warangiye Gasogi United itsinze igitego 1-0 mbere y’uko banganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri sitade ya Kigali.

Heroes FC yageze mu cyiciro cya mbere ibanje kwikiza Etoile de l’Est nyuma yo kunganya ibitego 3-3 nk’igiteranyo cy’imikino ibiri (Aggregate).

Umukino ubanza wabereye ku kibuga cya Kicukiro, Heroes FC yatsinze Etoile de l’Est ibitego 2-0. Mu mukino wo kwishyura wabereye i Kibungo, Etoile de l’Est yatsinze Heroes FC ibitego 3-1 bityo buri kipe igira ibitego bitatu ariko Heroes itabarwa n’uko yinjije igitego hanze.

Gasogi United yahawe igikombe na sheki ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 FRW) mu gihe Heroes FC bahawe miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 FRW).


Igikombe cya Gasogi United 


Sheki ya Heroes FC 

Ikipe ya Etoile de l’Est y’i Kibungo, yatahanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Sorwathe FC ibitego 3-0. Etoile de l’Est yahawe sheki y’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW).


Sheki ya Etoile de l'Est FC y'umwanya wa Gatatu

Dore abakinnyi ba Gasogi United 1-1 Heroes FC babanje mu kibuga:

Gasogi United XI: Cyuzuzo Gael (GK,99), Kazindu Bahati Guy (C,6), Fulgence Twagirimana 5, Aman Niyonkuru 21, Kwizera Aimable 15, Irakoze Gabriel 19, Niyonkuru Jean Luc 23, Kayitaba Jean Bosco 4, Dusange Bertin 7 na Henry Butare 3.


11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 

Heroes FC XI: Twagirimukiza Clement (GK,1), Dushimimana Olivier (C,11), Patrick Imanishimwe 3, Mugisha Djabili 2, Kabanda Felix 12, Amza Rutayisire 4, Mugisha Bonheur 14, Mudacumura Jackson 15, Aboubakar Uwiduhaye 17, Nyarugabo Moise 7 na Patrick Ishimwe 8.


11 ba Heroes FC babanje mu kibuga 


Abasifuzi n'abakapiteni 



Gasogi United bitegura kwambara imidali 





Ni umukino wahuzaga amakipe yombi azazamuka 



Lomami Marcel umutoza mukuru wa Gasogi United yakoze amateka yo kuzamura ikipe 

...andi mafoto yaranze uyu mukino....

















Igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri 2018-2019

PHOTOS:Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND