RFL
Kigali

Rubavu: Hateguwe igitaramo 'Gisenyi Summer Pool Party' kizahemberwamo abakobwa bazaba bambaye neza kurusha abandi

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/07/2019 15:24
0


Akarere ka Rubavu gakomeje kuba isoko y'ibyishimo binyuze mu bitaramo biri kuhategurwa bikomeye, kugeza ubu igitahiwe ni icyiswe Gisenyi Summer Pool party kizaba tariki 28 Nyakanga 2019.



Muri iki gitaramo hazahembwa abakobwa bazaza bambaye neza kurusha abandi nk'uko byemejwe na Shammy ndetse na Selekta Dady bateguye iki gitaramo. Gisenyi Summer Pool Party ni igitatamo cyateguwe na Make Shift Music Group, kikaba kimwe mu bitaramo byitezwe ho kuzitabirwa n’abantu benshi dore ko kibaye mu gihe abanyeshuri benshi bari mu biruhuko (summer vacations). Iki gitaramo kizabera i Gisenyi imbere y’ibitaro bikuru muri Western Mountain Hotel kuri iyi taliki ya 28 Nyakanga 2019.


Selekta Dady na Shammy Shift ni bo bateguye iki gitaramo

Nk'uko Shammy Hategekimana wateguye iki gitaramo yabitangarije INYARWANDA yavuze ko iki gitaramo yagiteguye mu rwego rwo kwishimana n’urubyiruko ruri mu biruhuko ndetse akaba afite na gahunda yo gufatikanya narwo kuzamurana muri gahunda zo kwiteza imbere hagati yabo n’abandi bantu bose bashaka kuruhuka. Shammy yahamije ko muri iki gitaramo hazaba harimo aba Dj’s bakomeye bazavangavanga imiziki bya Gihanga.

Kwinjira muri iki Gitaramo cy’imbonekarimwe i Rubavu n’amafaranga ibihumbi 3000Frw maze ukoga muri Piscine ufata icyo kunywa n’icyo kurya unacurangirwa n'aba Dj’s batandukanye bazaba babucyereye. Akarusho muri iki Gitaramo kizatangira i saa 11h00 z’amanywa kikarangira isaa 22h00 z’ijoro ni uko abakobwa bazacyitabira bahishiwe byinshi n'ibirimo ibihembo ku bazaba bambaye neza kurusha abandi.


Iki gitaramo kizahemberwamo abakobwa bazaba bambaye neza kurusha abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND