RFL
Kigali

Musanze: Demallack yasohoye amashusho y'indirimbo 'Kirabarya Kirabamara' iri mu njyana itamenyerewe mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/07/2019 18:14
0


Demallack ntabwo ari umuhanzi mushya muri Muzika Nyarwanda, gusa kuri ubu aje mu njyana nshya. Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com tukabihamirizwa n'amashusho y'indirimbo ye nshya 'Kirabarya Kirabamara', kuri ubu uyu musore yatangije injyana nshya yise 'Banjah' itarimenyerewe mu Rwanda, ikubiyemo Ikinimba, Afrobeat na Forkdance.



Demallack ni umuhanzi wo mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru. Indirimbo Kirabarya Kirabamara nk'uko inyito yayo ibivuga ni indirimbo ikangurira buri wese kwirinda uko bishoboka indwara zitandukanye haba SIDA ndetse n'izindi ziza nk'ibyorezo. Nk'uko byumvikana muri iyi ndirimbo mu gitero cya mbere cyayo Demallack aririmbamo amagambo asa naho ari kuvuga nk'umusaza ugiye gutaha muri cya gihe aba ari kuraga abo yabyaye abasaba kwirinda SIDA ndetse n'ibindi byorezo.

Demallack nyir'indirimbo yatangarije INYARWANDA ko guhindura injyana byatumye abasha kumva neza ko haba hari n'ibindi byiza bihishwe abantu baba bakwiye kugerageza gukora. Yavuze ko umuziki we ashaka ko ugera ku mpande zose z'Abanyarwanda ari nayo mpamvu yavanzemo n'ikinimba kizwi mu muco Nyarwanda.

DORE AMASHUSHO YA 'KIRABARYA KIRABAMARA' YA DEMALLACK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND