RFL
Kigali

Peter Kamasa, Mukunzi na Yakan Guma mu bari gukurikirana amahugurwa y’abatoza yatangijwe kuri uyu wa Gatanu - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/07/2019 13:47
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019 i Remera kuri sitade Amahoro hatangijwe amahugurwa y’abatoza ba Volleyball kugira ngo bazahabwe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (Level 1).



Ni amahugurwa ari gutangwa na Alemayehu Shoa (Ethiopia), impuguke yoherejwe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku isi (FIVB) bakaba batangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019 kuzageza tariki ya 31 Nyakanga 2019 ubwo hazaba hatangwa impamyabumenyi.


Amahugurwa y'abatoza ba Volleybal yatangijwe kuri uyu wa Gatanu 

Mu itangizwa ry’aya mahugurwa, Rurangayire Guy umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) yabwiye abari muri aya mahugurwa ko icyo bagomba kumenya ari uko bakwiye gushyiramo umuhate bakazava ku rwego rwa mbere bakaba bagera ku rwego rwo hejuru rushoboka kugira ngo bazafashe igihugu kuzamura abana bakiri bato muri Volleyball.

“Abantu bitabiriye aya mahugurwa bakore bashyizemo imbaraga ku buryo ejo cyangwa ejo bundi mwaba mugeze ku rwego rwo hejuru bityo natwe nk’u Rwanda tuzabona mutoza amakipe atandukanye mubifitiye ibyangombwa byose. Ntabwo byazatugwa nabi mu gihe tuzabona umunyarwanda ariwe uri gutanga aya mahugurwa yoherejwe na FIVB. Bityo rero mushyiremo umwete kuko yaba MINISPOC, FRVB na Komite Olempike y’u Rwanda tubari inyuma kandi igikenewe ngo siporo itere imbere kirahari”. Rurangayire


Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC yasabye abatoza ko bashyiramo imbaraga bakazamura urwego 

Ruterana Ferdinand, visi Perezida  wa kabiri mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” ushinzwe amarushanwa yavuze ko mu Rwanda hasanzwe hari ikibazo cy’umubare w’abatoza kuko akenshi ngo usanga amakipe ahora ashaka kuvuka ariko hakaba ikibazo cy’abatoza bazayafasha kubaho.

“Amahugurwa nk’aya ni ikintu gikomeye cyane kuko iyo urebye mu gihe cyashize twagiye tugira abatoza batandukanye ariko ugasanga bagiye bigira mu kandi kazi noneho washaka abagomba gucunga amakipe bakabura. Byabaye ngombwa ko tureba mu bushobozi buhari tukaba twakora amahugurwa tukongera umubare w’abatoza kuko amakipe arashaka kujyaho ari menshi ariko amenshi afite ikibazo cy’abatoza”. Ruterana


Ruterana Fernand visi perezida muri FRVB ushinzwe amarushanwa 

Ruterana avuga ko kandi kugira ngo u Rwanda rwemererwe kubona aya mahugurwa bitari byoroshye kuko bagenda bazenguruka ibihugu bitandukanye byo ku isi bityo ugasanga bigoye kubafatisha ngo babe baza mu gihugu.

“Byaratugoye kubibona kuko si amasomo yoroshye bitewe n’uko bagenda bazenguruka ibihugu bitandukanye ku buryo bisaba imbaraga kugira ngo tubabone ariko kandi bitewe n’uburyo igihugu cyacu kimaze kugaragara mu marushanwa atandukanye muri Volleyball n’urwego tugezemo tubereka ko turi kuzamuka ariko nta batoza”. Ruterana

Ruterana Fernand avuga ko uretse aya mahugurwa azakurikirwa n’andi azatangwa muri Kanama 2019 azaba arebana n’abatoza ba Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) aho bazaba banareba ku kijyanye n’abasifuzi.



Peter Kamasa (11) umwe mu bari gukurikira aya mahugurwa 

Peter Kamasa umwe mu batoza bari muri aya mahugurwa kuko asanzwe ari umutoza wungirije muri REG Volleyball Club, yavuze ko yishimiye aya mahugurwa ndetse ko anishimiye amahirwe yahawe yo kuba yakurikirana aya amahugurwa ndetse ko anyotewe no kuzakomeza no mu yandi masomo azatangwa.

“Mbere na mbere ndishimye kuko ni ibintu nifuje kuva cyera mu 2012 sinabona ayo mahirwe ariko ndashima FRVB bampaye amahirwe kandi ndanashima cyane amakipe nagiye ncamo nka APR, REG na RRA bakampa amahirwe yo gutangira uyu mwuga cyo kimwe n’abatoza bagiye bamfasha kumenya bimwe mu by’ibanze nka Sammy Mulinge, Mugisha Benon na Paul Bitok”. Kamasa


Peter Kamasa umutoza wungirije muri REG Voleyball Club

“Ubu ngiye gushyiramo imbaraga nkurikire uyu mwarimu batuzaniye nungikanye n’ibyo nasomye batwoherereje ndetse n’ibindi tuzakora dushyira mu bikorwa ibyo twize (Pratique). Nizeye ko nzahakura ubumenyi bwanzamurira urwego mu kazi ko gutoza”. Kamasa

Kamasa yasoje kuri iyi ngingo avuga ko afite inyota yo gukomeza kwiga ngo azamure urwego ku  buryo mu myaka iri imbere azaba ari mu batoza banabona amahirwe yo gutoza amakipe akomeye arimo n’ikipe y’igihugu.

Mukunzi Christophe umukinnyi muri REG VC akaba na kapiteni mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yavuze ko yatangiye gahunda yo kuzavamo umutoza kuko ngo nyuma y’igihe amaze akina uyu mukino yumva neza ko ikizakurikira ari ukuzaba umutoza muri Volleyball kandi ko ngo afite umuhate n’inyota yo gushaka kumenya byinshi.


Mukunzi Gasarasi Christophe umukinnyi ukomeye muri REG VC n'ikipe y'igihugu

Muri aya mahugurwa azakomeza kubera kuri sitade Amahoro arimo abandi bantu batandukanye bagiye bazwi muri Volleyball y’u Rwanda bose bashaka kuzamura urwego mu bijyanye no gutoza.

Uretse Peter Kamasa na Mukunzi Christophe abandi barimo ni; Karera Emile Dada, Dusabimana Vincent Gasongo,Yakan Guma Lawrence, Mutoni Adolphe na Yvette Igihozo umukobwa ukinira UTB VC n'abandi batandukanye kuko bose hamwe ari abanyeshuri 29 barimo n'abavuye mu bihugu bitandukanye nka Kenya.



 Alemayehu Shoa umunya-Ethiopia akaba intumwa ya FIVB iri gutanga amahugurwa mu Rwanda  


Bibakumana Gratien nawe ari gukurikira aya mahugurwa   kuko asanzwe atoza mu bigo by'amashuri 


Ntawangundi Dominique ashinzwe ibikorwa byose by'aya mahugurwa  


Karera Emile Dada umukinnyi wa Gisagara VC ari mu mahugurwa 


Rurangayire Guy Didier yijeje abatoza ko MINISPOC, FRVB na Komite Olenpike babari inyuma  muri byose 


Dusabimana VIncent bita Gasongo kapiteni wa Gisagara VC ari mu mahugurwa 


Yakn Guma Lawrence (Ibumoso) nawe ari mu mahugurwa 


Misa nawe ari mu mahugurwa y'abatoza nk'umwe mu banyamahanga bari kuyitabira 


Mutoni Adolphe nawe ari mu bitabiriye amahugurwa 

PHOTOS: Saddam MIHIGO





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND