RFL
Kigali

Ndayisaba Olivier wahoze mu izamu rya Musanze FC yasinye muri Kiyovu SC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/07/2019 10:58
1


Ndayisaba Olivier wari umunyezamu muri Musanze FC mu mwaka w’imikino 2018-2019 ubwo yasozaga amasezerano, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu SC.



Nk’uko byemejwe n’abayobozi ba SC Kiyovu, Ndayisaba Olivier usanzwe avukana na Mico Justin ukina hagati muri Police FC, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri (2) aho aje kuziba icyuho cya Ndoli Jean Claude babisikanye ajya muri Musanze FC.

Ndayisaba aje muri Kiyovu Sport yatakaje abakinnyi bari basanzwe babanzamo muri gahunda y’iyi kipe yo kwiyubaka aho inafite gahunda yo kuzana umutoza uva hanze y’u Rwanda kuko Alain Kirasa yamaze kugera muri Rayon Sports.


Ndayisaba Olivier yasinye muri SC Kiyovu avuye muri Musanze FC yari amazemo imyaka irindwi (7)

Ndayisaba Olivier yaziye rimwe na Tuyishime Benjamin wari rutahizamu muri Marines FC mu karere ka Rubavu aho nawe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamara ari umukinnyi wambara umweru n’icyatsi.

SC Kiyovu yasoje ku mwanya wa gatanu muri shampiyona 2018-2019 inatsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019 ubwo yatsindwaga na AS Kigali ibitego 2-1 kuri sitade ya Kigali.


Tuyishime Benjamin nawe yasinye muri SC Kiyovu avuye muri Marines FC    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rurangangangabo4 years ago
    ko tuyishime benjamin ari umusirikare.marine iramutije.cyangwa yabaye demob niba atarasheshe amasezerano na RDF





Inyarwanda BACKGROUND