RFL
Kigali

Yiyemeje kuzenguruka u Rwanda n’amaguru mu minsi 100, twamusanganiye i Kamonyi ku munsi wa 99 aho amaze gukora ibirometero birenga 1000-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/07/2019 16:53
2


Ntigurirwa Hyppolite ubu ari mu myiteguro yo gusoza urugendo rw’iminsi 100 akora n’amaguru azenguruka u Rwanda mu rugendo rugamije gusaba abantu kubiba amahoro ariko nanone yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu musore wiyemeje kuzenguruka u Rwanda rwose arateganya gusoreza urugendo rwe ku Gisozi.



Uru rugendo yarutangiriye mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rusizi ari naho akomoka akaba yaratangiye tariki 15 Mata 2019. Ni urugendo yakoze afite intego yo kuzenguruka u Rwanda mu minsi 100. Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2019 ni bwo asoza urugendo rwe nyuma yuko azaba azengurutse igihugu cyose agenda n’amaguru.

Umunyamakuru wa Inyarwanda yasanze Ntigurirwa mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Kamonyi aho yari asigaje umunsi umwe gusa ngo yuzuze iminsi ijana. Ntigurirwa yari ahagurutse i Kamonyi yerekeza ku Ruyenzi aho arara mbere yuko ahahaguruka kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2019 yerekeza mu mujyi wa Kigali aho agomba guhingukira ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi ahazasorezwa urugendo rwe.

YhppotyteKu rupapuro dore ibirometero uyu musore amaze gukora n'aho yagiye anyura

Avuga ko uru rugendo rw'iminsi 100 ari kurukora yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yarokotse ubwo yari afite imyaka irindwi, akarwifashisha ahamagarira abantu amahoro, ubwiyunge n'ubworoherane. Ati: "Nakoze ingendo ndi umwana mpunga abicanyi, ni zo zanteye kuvuga nti nagenze, nkibuka iyo nzira y'umusaraba".

Abajijwe impamvu yahisemo gukora uru rugendo n’amaguru yagize ati: "Hari ibikorwa uri mu modoka utashobora gukora, aho nyura hari aho banyereka agasozi bakambwira amateka yako nkakazamuka nkareba abagatuye nkaganira nabo".

Ntigurirwa usanzwe ari umukozi w'ikigo kitegamiye kuri leta yasabye ikiruhuko cy'akazi cy'amezi ane adahembwa ngo agere ku cyifuzo cye. Avuga ko amazi n'ibyo kurya akenera ku rugendo abigura amafaranga yizigamiye mbere ndetse ubu amaze gukoresha arenga Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ubundi agafashwa n'abantu bumva inkuru ye bakaza kwifatanya na we cyangwa inshuti zikamucumbikira aho ageze.

Nagera i Kigali azasoreza urugendo rwe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho azanaganirira n'abantu byinshi yahuye nabyo muri uru rugendo rwe rw'iminsi 100 ndetse anerekana incamake z’uru rugendo mu buryo bw’amashusho cyane ko yarukoranye n’umunyamerika w’umukorerabushake wagiye amufasha gufata amafoto n’amashusho.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA HYPPOLITE NTIGURIRWA


Ari gusatira umujyi wa Kigali aho yari amaze amezi atatu atagera

AMAFOTO: Evode Mugunga (Inyarwanda Art Studio)

VIDEO: Niyonkuru Eric (Inyarwanda Tv)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyambaze Jmv4 years ago
    Yanditse Amateka Murubyiruko Murwanda
  • butera4 years ago
    yoooooooooooooooo, GOD bless you so much uri intwari IMANA NTIGURIRWA





Inyarwanda BACKGROUND