RFL
Kigali

FIBA U16 Africa : Mugwiza uyobora FERWABA yahamije ko irushanwa u Rwanda rugiye kwakira rifite igisobanuro gikomeye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/07/2019 16:12
0


Kuva tariki 28 Nyakanga 2018 kuzageza tariki ya 3Kanama 2019 mu Rwanda hazaba habera imikino Nyafurika mu mukino wa Basketball y’abangavu batarengeje imyaka 16, irushanwa riri kuba ku nshuro nya karindwi (7).



Ibihugu bitandatu birimo; Mali, Rwanda, Egypt, Uganda, South Africa, Mozambique, Angola na Tanzania bazaba bateraniye mu Rwanda bahatanira igikombe kibitswe na Mali kuko ariyo iheruka kugitwara. Amakipe abiri ya mbere azahita abona itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2020.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Mugwiza Desire umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), yavuze ko u Rwanda kuba rugiye kwakira iri rushanwa Nyafurika ryo ku rwego rwa Afuruka ari ikimenyetso simusiga ko abakobwa bahawe umwanya muri Basketball kandi ko bakwiye gukomeza gushyigikirwa.

“Twagiye twakira amarushanwa atandukanye y’abato nk’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’andi atandukanye ariko twari tutarakira irushanwa Nyafurika rikinwa n’abakobwa. Ibi rero ni ukugira ngo duhe abakobwa agaciro ndetse tunereka abana b’abakobwa ko nabo bafite impano kandi ko n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ribitayeho”. Mugwiza


Mugwiza Desire perezida wa FERWABA aganira n'abanyamakuru

U Rwanda na Uganda akaba ari yo makipe azaba ahagarariye aka karere ka 5 muri iyi mikino y’igikombe cy’Afurika mu mukino wa Basketball mu batarengeje imyaka 16.

Imikino Nyafurika igihe kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, izajya ibera kuri sitade nto ya Remera aho umukino wa mbere uzajya utangira saa sita z’amanwa bityo bikaba biteganyijwe ko hazajya haba imikino ine ku munsi.

Mushumba Charles umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda avuga ko kuba bagiye kwakira irushanwa Nyafurika ari amahirwe abakobwa b’u Rwanda babonye kugira ngo bagaragaze ubushobozi bafite ku rwego rwa Afurika.


Mushumba Charles umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abakobwa batrengeje imyaka 16

Abakinnyi b’u Rwanda bahamagawe mu mwiherero:

Dusingizumuremyi Stella Matutina, Tumukunde Oliviette, Uwimana Kamerewe, Usanase Stacy Charlene, Nyiramugisha Hope, Umulisa Fridaus, Uwimpuhwe Violette, Umuhamya Ange Promesse, Kariza Karenzi Arlette, Burasa Ishimwe Naomie, Munezero Ramla, Izerimana Diane, Ntihemuka Eleda, Irakoze Ange Nelly, Teta Allya Meghane, Mwiza Gihana Dorcas, Hahirwa Raissa, Ntawutarama Deborah, Umubyeyi Amelie Ella ndetse na Kayiranga Mugeni Thalia.


Shema Maboko Didier ushinzwe imigendekere myiza y'irushanwa yemeje ko Mali yamaze kugera mu Rwanda 


U Rwanda rufite intego yo kubona itike yazarujyana mu mikino Nyafurika y'abatarengeje imyaka 17 mu 2020

PHOTOS: Saddam MIHIGO   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND