Kuva tariki 28 Nyakanga 2018 kuzageza tariki ya 3Kanama 2019 mu Rwanda hazaba habera imikino Nyafurika mu mukino wa Basketball y’abangavu batarengeje imyaka 16, irushanwa riri kuba ku nshuro nya karindwi (7).
Ibihugu
bitandatu birimo; Mali, Rwanda, Egypt, Uganda, South Africa, Mozambique, Angola
na Tanzania bazaba bateraniye mu Rwanda bahatanira igikombe kibitswe na Mali
kuko ariyo iheruka kugitwara. Amakipe abiri ya mbere azahita abona itike y’igikombe
cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2020.
Mu kiganiro
yagiranye n’abanyamakuru, Mugwiza Desire umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa
Basketball mu Rwanda (FERWABA), yavuze ko u Rwanda kuba rugiye kwakira iri
rushanwa Nyafurika ryo ku rwego rwa Afuruka ari ikimenyetso simusiga ko
abakobwa bahawe umwanya muri Basketball kandi ko bakwiye gukomeza
gushyigikirwa.
“Twagiye
twakira amarushanwa atandukanye y’abato nk’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’andi
atandukanye ariko twari tutarakira irushanwa Nyafurika rikinwa n’abakobwa. Ibi
rero ni ukugira ngo duhe abakobwa agaciro ndetse tunereka abana b’abakobwa ko
nabo bafite impano kandi ko n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ribitayeho”.
Mugwiza
Mugwiza Desire perezida wa FERWABA aganira n'abanyamakuru
U Rwanda na
Uganda akaba ari yo makipe azaba ahagarariye aka karere ka 5 muri iyi mikino
y’igikombe cy’Afurika mu mukino wa Basketball mu batarengeje imyaka 16.
Imikino
Nyafurika igihe kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, izajya ibera kuri sitade
nto ya Remera aho umukino wa mbere uzajya utangira saa sita z’amanwa bityo
bikaba biteganyijwe ko hazajya haba imikino ine ku munsi.
Mushumba
Charles umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda avuga ko kuba bagiye
kwakira irushanwa Nyafurika ari amahirwe abakobwa b’u Rwanda babonye kugira ngo
bagaragaze ubushobozi bafite ku rwego rwa Afurika.
Mushumba Charles umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abakobwa batrengeje imyaka 16
Abakinnyi b’u
Rwanda bahamagawe mu mwiherero:
Dusingizumuremyi
Stella Matutina, Tumukunde Oliviette, Uwimana Kamerewe, Usanase Stacy Charlene,
Nyiramugisha Hope, Umulisa Fridaus, Uwimpuhwe Violette, Umuhamya Ange Promesse,
Kariza Karenzi Arlette, Burasa Ishimwe Naomie, Munezero Ramla, Izerimana Diane,
Ntihemuka Eleda, Irakoze Ange Nelly, Teta Allya Meghane, Mwiza Gihana Dorcas,
Hahirwa Raissa, Ntawutarama Deborah, Umubyeyi Amelie Ella ndetse na Kayiranga
Mugeni Thalia.
Shema Maboko Didier ushinzwe imigendekere myiza y'irushanwa yemeje ko Mali yamaze kugera mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO