RFL
Kigali

Police FC berekanye abakinnyi n’abatoza bashya, Nsabimana Aimable agirwa kapiteni-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/07/2019 12:31
0


Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019 ni bwo ikipe ya Police FC yerekanye abakinnyi n’abatoza bashya bazakoresha mu mwaka w’imikino 2019-2020.



Muri uyu muhango wabereye ku kibuga cya Kicukiro aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo, Nsabimana Aimable yerekanwe nka kapiteni mushya wa Police FC aho azaba yungirijwe na Nshuti Dominique Savio.


Nsabimana Aimable (13) ni kapiteni azungirizwa na Nshuti Dominique Savio (27) 

Avuga impamvu yahisemo kumugira umuyobozi wa bagenzi be, Haringingo Francis yavuze ko yahisemo Nsabimana Aimable bitewe n’uko afite ubunararibonye no kuba azi neza shampiyona y’u Rwanda kandi ko amubonamo ubushobozi.

“Nishimiye kuba Police FC yarampaye icyizere cyo kuyibera umutoza mukuru. Nahisemo kapiteni ngendeye ku bunararibonye no kuba umukinnyi yabasha kuyobora bagenzi be”. Haringingo


Uva ibumoso: Haringingo Francis (Umutoza mukuru), Nkunzingoma Ramadhan (umutoza w'abanyezamu) na Rwaka Claude (Umutoza wungirije)

Ku kijyanye n’abatoza bazatoza bazakorana n’iyi kipe bayobowe na Haringingo Francis Christian wahoze ari umutoza mukuru wa Mukura VS akazaba yungirijwe na Rwaka Claude n’ubundi wari umwungirije i Huye. Kuri iyi ntebe y’abatoza, Nkunzingoma Ramadhan niwe mutoza w’abanyezamu.

Abakinnyi bashya berekanwe muri iyi kipe barimo Mico Justin wahoze muri iyi kipe akaza kujya muri Sofapaka FC mu 2018 mbere yo kuba yagarutse.


Mico Justin yahawe umubare icumi (10) uzamuranga 

Nshuti Dominique Savio wahoze muri APR FC nawe ari mu bakinnyi bashya ba Police FC cyo kimwe na Munyakazi Yussuf Lule wahoze muri MVS.

Kubwimana Cedric bita Jay Polly ntabwo yagaragaye muri uyu muhango bitewe n’ikibazo cy’uburwayi amaranye iminsi ariko akaba ari ku rutonde rw’abakinnyi bashya ndetse akaba yahawe umubare gatanu uzajya umuranga mu kibuga (5).


Ntirushwa Aimee yahawe nimero umunani (8)


Nduwimana Valeur yahawe nimero gatandatu (6)

Muri rusange abakinnyi bashya muri Police FC na nimero zizabaranga ni; Nimubona Emery (2), Munyakazi Yussuf Lule (20), Eric Ndoriyobijya, Kubwimana Cedric Jay Polly (5), Ndikumana Magloire (17), Ntirushwa Aimee (8), Nduwayo Valeur (6), Nshuti Dominique Savio (27), Mico Justin (10) na, Ngaonziza Pacifique (19) Tuyizere Jean Luc (26).


Mico Justin (10), Ngabonziza Pacifique (19), Ntirushwa Aimee (8),Ndikumana Magloire (17), Munyakazi Yussuf Lule (20), Nduwayo Valeur (6), Nimubona Emery (2), Ndoriyobijya Eric (4), Tuyizere Jean Luc (26) na Nshuti Dominique Savio (27)

Ngabonziza Pacifique wazamutse avuye muri Interforce FC 


Nimubona Emery bita Kadogo yahawe nimero kabiri (2)

Mu mwaka w’imikino 2018-2019, ikipe ya Police FC yabaye iya kane muri shampiyona inaba iya kane mu gikombe cy’Amahoro 2019.


Ndikumana Magloire yahawe nimero 17


Abakinnyi basanzwe muri Police FC bakurikiye umuhango


Haringingo Francis Christian umutoza mukuru

Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu 


Rwaka Claude yakirwa muri Police FC 


Ndayishimiye Celestin (3), Nduwayo Valeur (6), Uwimbabazi Jea Paul(7) na Hakizimana Issa Vidic (15)

Ifoto rusange ya Police FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND