RFL
Kigali

AS Kigali batangiye imyitozo, Haruna Niyonzima avuga ko biteguye kuzahura na APR na Rayon Sports-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/07/2019 20:31
0


AS Kigali ni ikipe ifite igikombe cy’Amahoro 2019 , ishema rituma izaseruka mu mikino ya Total CAF Confederation Cup 2019-2020. Ku gica munsi cy’uyu wa Kabiri rero batangiye imyitozo bitegura umukino wa mbere wa CAF bafitanye na KMC yo muri Tanzania.



Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) uzaba ari na kapiteni wa AS Kigali, yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya AS Kigali abona ihagaze neza kandi ko mu mwaka w’imikino 2019-2020 abantu bagomba kuyitega kuko amakipe nka APR FC na Rayon Sports azaza yikandagira kuko AS Kigali izaba ikomeye.


Imyitozo ya AS Kigali 

“Twebwe nka AS Kigali twiteguye gukina n’ikipe iyo ariyo yose yaba Rayon Sports cyangwa APR kubera ko byose ni amanota atatu ariko kuko APR FC na Rayon Sports ariyo makipe akomeye. Gusa mu mupira w’amaguru byose birashoboka ariko natwe nka AS Kigali ntabwo tworoshye”. Haruna


Haruna Niyonzima yatangiye akazi nk'umukinnyi wo hagati muri AS Kigali 


Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu wavuye muri AFC Leopards muri Kenya 

Uretse Rachid Kalisa na Rusheshango Michel wari wagiye gusezerana mu rukiko n’uwo bazabana akaramata, abandi bakinnyi bashya b’abanyarwanda basinye muri iyi kipe bakoze imyitozo.

Mu bakinnyi bandi AS Kigali yaguze bakoze imyitozo barimo; Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya wakinaga muri Kiyovu Sport na Songayingabo Shaffy.


Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya wakinaga inyuma ibumoso muri SC Kiyovu

Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali wakoresheje imyitozo yavuze ko ikipe afite yiganjemo abakinnyi bashya kandi abona mu myitozo bagerageza kwitwara neza ahubwo ko igisigaye ari ukubareba mu mikino yo kurushanwa kuko burya ngo iyo udahombye urunguka.

“Buriya kugura abakinnyi ni nk’ubucuruzi kuko iyo udahombye urunguka. Biba bigoye gushimisha abantu bose harimo; abaza kureba umupira, abanyamakuru n’abandi kuko baba bashaka ibikombe ariko nk’umutoza ubanza kureba icyo ufite”. Nshimiyimana


Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali nawe wagarutse mu ikipe 

Mu mikino ya Total CAF Confederation Cup 2019-2020, AS Kigali izakira KMC hagati ya tariki ya 9 Kanama na tariki ya 11 Kanama 2019 mu mukino ubanza mbere y’uko hakinwa imikino y’ijonjora rya kabiri. Umukino wo kwishyura uzakinwa hagati ya tariki 23-25 Kanama 2019.


Mahoro Nicolas ari gukorera imyitozo muri AS Kigali 

KMC ni ikipe yo muri Tanzania yari mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 ikahava inasinyishije Mugiraneza Jean Baptiste Miggy umunyarwanda ukina hagati mu kibuga.


Songayingabo Shaffy (iburyo) na Kitegetse Bogarde (19)  

Hategekimana Bonheur umunyezamu wa AS Kigali 


Benedata Janvier wavuzweho kujya muri Police FC ubu ari mu myitozo ya AS Kigali 





Nshimiyimana Ibrahim rutahizamu wa AS Kigali 



Haruna Niyonzima kapiteni wa AS Kigali 





Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali mu myitozo ya mbere aganira n'abakinnyi 












Abayobozi ba AS Kigali barebye iyi myitozo








Imyitozo izakomeza kuri uyu wa Gatatu bakora imyitozo yo gupima ingufu bafite (Test Physique)

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA HARUNA NIYONZIMA


PHOTOS: Saddam MIHIGO

VIDEO: Eric NIYONKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND