RFL
Kigali

Sam Rwibasira yasohoye indirimbo nshya 'Rizasohora' ihamya ko lmana ishoboye byose-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/07/2019 19:11
0


Sam Rwibasira uri mu myiteguro y'igitaramo yise 'Naramubonye Live Concert' kizaba tariki 1 Nzeli 2019 yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Rizasohora' ikubiyemo ubutumwa buhamiriza abantu ko Imana ishoboye byose.



Iyi ndirimbo nshya ya Sam Rwibasira yageze hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019. Uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya agendeye ku ijambo ry'Imana riri muri Zaburi 93:4. Yagize ati "Indirimbo ivuga ku kw'ijambo riri muri Zaburi 93:4. Yumvukanisha ko lmana ishoboye byose, n'ibyo yavuze byose izabikorera abo yabibwiye."


Sam Rwibasira ni umuhungu wa Rev. Pastor Rwibasira Vincent umwe mu bashumba muri Bethesda Holy Church ku Gisozi ari naho asengera ndetse ni n'umuririmbyi mu makorali atandukanye yo muri urwo rusengero nka Boanerges Gospel Group na Worship Team. Ni umwe mu baririmbyi bagize itsinda New Melody rikuriwe na Adrien Misigaro. Ni umusore w'umuhanga mu miririmbire ya cyane ko yize umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'RIZASOHORA' YA SAM RWIBASIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND