RFL
Kigali

KIGALI: Women Foundation yateguye igiterane gikomeye 'All Women Together' yatumiyemo Pastor Jessica Kayanja

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/07/2019 17:23
0


Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera yateguye igiterane ngarukamwaka cy'abali n'abategarugori cyitwa 'All Women Together' (Abagore Twese Hamwe) cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye barimo Pastor Jessica Kayanja umugore wa Pastor Robert Kayanja uyobora itorero rikomeye muri Uganda ryitwa Miracle Center Cathedral.



Umuntu avuze Women Foundation Ministries biragoye kuyitandukanya n'umugore ndetse n'umukobwa cyane ko ifite inshingano zo kubaka umuryango binyuze mu guha ubushobozi umugore, bivuze ko ibikorwa byose bishobora kugira uruhare mu kubaka umugore no kumuzamura biraje inshinga uyu muryango mpuzamatorero uyobowe n'intumwa Alice Mignonne Kabera.

Ni muri uru rwego, ku nshuro ya 9, Women Foundation Ministries yongeye gutegura igiterane 'All women together' cyangwa 'Abagore twese hamwe' gifite insanganyamatsiko igira iti "From victims to champions' mu kinywarwanda ugenekereje bikaba bisobanuye "Kuva mu gutsikamirwa ujya mu butsinzi."


Apotre Mignonne Kabera umuyobozi wa Women Foundation Ministries yateguye iki giterane All Women Together

Iyi nsanganyamatsiko y'iki giterane inshingiye mu cyanditswe cyera kiri muri 1 Samuel 1:26b aho Annah agaruka gushima Imana i Shilo ko yabonye umwana w'umuhungu agira ati "Ni njye wa mugore" Ni igiterane kirangwa n'ubuhamya budasanzwe, kuramya Imana, kumva ijambo ryImana, gusubizwamo ibyiringiro ndetse no guhana imbaraga mu bifatika hagati y'abagore ibihumbi baba bakitabiriye iki giterane buri mwaka.

Kuri iyi nshuro, iki giterane All Women Together kizabera mu mujyi wa Kigali muri Kigali Convention Center kuva tariki ya 13 kugeza 16 z'ukwa Munani 2019 (13-16/08/2019), guhera saa kumi z'umugoroba kugeza saa tatu zijoro. Kwinjira ni ubuntu kuri buri cyiciro umugore yaba arimo. 

Nk'uko INYARWANDA abateguye iki giterane, hazaba hari abakozi b'Imana batandukanye nka Pastor Jessica Kayanja uzaturuka muri Uganda, Pastor Grace Kapswara uzaturuka muri Zimbabwe ndetse na Pastor Joelle Kabasele uzaturuka muri Congo Kinshasa. Pastor Jessica Kayanja umuyobozi wa Girl Power Ministries aheruka gutumirwa muri iki giterane mu mwaka wa 2016.


Pastor Jessica Kayanja hamwe n'umugabo we Pastor Robert Kayanja

Aba bakozi b'Imana bose by'umwihariko bazakirwa na Apotre Alice Mignonne Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church. Mu rwego rw'imigendekere myiza y'iki giterane, biteganyijwe ko kizaba gikurikiranwa imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga za Women Foundation Ministries nka Facebook, Instagram n'izindi.


Igiterane All Women Together kigiye kuba ku nshuro ya 9






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND